Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Rwanda: Gukira ihungabana imyaka 26 nyuma ya jenoside
Umunyamakuru ufata amafoto yafotoye uko abarokotse Jenoside mu Rwanda bagerageza kwivura no gukira ihungabana yabasigiye.
Yamaze ibyumweru bibiri mu Rwanda afotora ahantu n'abantu barokotse mu biganiro bigamije gukira ibikomere biva ku ihungabana batewe na jenoside.
Ikitonderwa: Abasomyi bamwe bahungabanywa na bimwe mu biri muri iyi nkuru.
Mu minsi 100 gusa mu 1994, abantu bagera ku 800,000 bishwe n'Abahutu b'intagondwa, Abahigwaga ni Abatutsi, ndetse n'abatari bashyigikiye ubwo bwicanyi hatitawe ku bwoko bwabo.
Chrystal Ding umunyamakuru ufotora yibajije aho abarokotse jenoside bageze bakira ihungabana yabasigiye.
Mu kwicara mu biganiro nk'ibi, Madamazera Chrystal yumvise inkuru nyinshi ziteye ubwoba z'ibyo abarokotse jenoside banyuzemo bakiri abana. Benshi biciwe ababyeyi n'abavandimwe.
Ati: "Nanjye nk'umuntu usanzwe ufite ibindi bibazo byanjye mu mutwe byihariye, ariko mbasha kubana nabyo, gufotora ibi bikorwa ntibyari byoroshye."
"Ntekereza ko ntari niteguye ko nanjye bizangiraho ingaruka - kumva gusa inkuru y'ibibi byakorewe abandi, inkuru imwe nyuma y'indi."
Umushinga we wo gufotora yawise "Yours is Going to Be Healed As Well" (Uwawe nawe agiye gukira) watewe inkunga n'ibigo birimo Survivors Fund (Surf) ikora ibijyanye n'ubujyanama.
Chrystal avuga ko icyamutunguye cyane ari uko imwe mu mpamvu hari benshi batavuga ibyo bakorewe, ari uko ku rwego rw'igihugu abantu batavuga amoko, Abahutu, Abatutsi.
Ati: "Ikigomba kuvugwa ni: 'Twese turi Abanyarwanda, turi igihugu kimwe, turi umwe'".
Chrystal avuga ko kimwe mu gituma hari abandi batavuga ibyababayeho ari uko baturanye n'ababakoze jenoside.
Ati: "Hari ikibazo ku mpande zose... Bamwe mu ba-Hutu bashobora kuba bagifite ubuhezanguni bushingiye ku moko. Abandi bashobora kuba banifuza gusaba imbabazi.
"Ku rundi ruhande bamwe ntibanizeye uwo babwira ibyabo".
Chrystal yabanje kwibaza ko kuba atari umunyarwanda atari ikibazo kujya mu biganiro by'ubujyanama ku ihungabana.
Ati: "Nabajije Surf niba atari ikibazo kuba Umushinwa w'Umwongereza ajya muri ibi bikorwa akabaza abantu inkuru zabo zibabaje kurusha izindi zababayeho.
"Bambwiye ahubwo ko byoroshye kuba ntari umunyarwanda kuko ibyo baganira bitazakwira aho mu baturanyi babo bikaba byabagiraho ingaruka mu buzima bwabo".
"Ni ibintu bidasanzwe aho bikomeye kuvugira muri sosiyete ubamo kurusha kubwira uwo hanze"
Umwe mu bitabiriye ibiganiro wavuze ibyamubayeho ni Patience*, ubu afite imyaka 35.
Patience yari afite imyaka icyenda muri Jenoside. We n'abavandimwe be, se yarabahishe ariko niwe gusa warokotse.
Avuga ko buri gihe yumva amajwi yabo barira ubwo bariho bicwa, amashusho y'imibiri yabo bapfuye agatuma adasinzira.
Chrystal ati: "Nibaza ko afite agahinda kenshi". Abantu baramubaza bati: "Kuki udakunda guseka, ufite inzu nziza, kuki utishimye?"
We arabasubiza ati: "Impamvu ntajya nseka ni uko mfite byinshi mpora ntekereza, inzu yanjye rero ni ikintu gito kidahagije ngo nishime".
Patience avuga ko hari umugabo utuye mu gace abamo akekaho uruhare mu kwica se.
Chrystal ati: "Yavuze inkuru y'uburyo uwo mugabo yajyaga agenda yambaye ipantaro n'inkweto za se. Se ntiyigeze aboneka kuva jenoside yarangira. Nta muntu uzi aho umubiri we uri.
"Yabazaga uwo mugabo ati: 'Izo nkweto wazikuye he?' uwo mugabo ati: 'Oh, umenya so yarazisize mu kiriziya mbere y'uko abura'
"Yagize ku kiriziya abaza niba se yarahasize inkweto. Bamubwira ko atahageze muri icyo gihe".
"Byatumye yumva ko uwo mugabo ari we wishe se akamwambura inkweto, kandi akaba azi n'aho umubiri we uri ariko ntiyahamubwira.
"Hari ikintu cy'umujinya ukiri aho hagati".
Muri izi nama ku bujyanama ku ihungabana amagambo akunze gukoreshwa mu bijyanye no kuvura ibibazo byo mu mutwe hano ntakoreshwa.
Chrystal ati: "Ibimenyetso byinshi bafite bishobora gusa cyane n'iby'abafite agahinda gakabije (depression) cyangwa 'Post-traumatic stress disorder'/PTSD.
"Mu buryo bumwe ntekereza ko uko bavuga ibintu bisa no kwibohora. Bamwe bagira bati 'Hari undi waguha ibyishimo atari wowe ubwawe?'".
Chrystal avuga ko abitabira ibi biganiro usanga hari abavuga ko badashaka kuba bonyine mu gihe bibuka ibyabakorewe.
Ati: "Ibiganiro byibanda cyane ku gahinda bagize aho kuvuga ku cyane ku buryo bwo kukavura. Baganira cyane ibyabaye icyo gihe byakorwaga".
Undi ufite ibi bibazo wahuye na Chrystal ni Claudine* w'imyaka 38, ubu.
Claudine yari afite imyaka 13 mu 1994. Uyu mubyeyi ufite abana, kuva icyo gihe yakomeje kugira ihungabana.
Chrystal ati: "Naramusuye iwe, sinagereranya uburyo ari umuntu mwiza."
Claudine hari ubwo yagerageje kwiyahura, ariko ubu aragerageza kongera kubaka ubuzima anafasihjwe n'ibi biganiro.
Chrystal avuga ko ari kwa Claudine yabonye ko ari umunyabuntu ubwo yashatse kumuha impano y'ifoto imwe gusa yari afite ye n'umuhungu we, amubwira ko akwiye kuyigumana kuko ariyo gusa afite.
Bamwe mu bitabira ibi biganiro bakora ingendo ndende ngo bagere aho bibera, bamwe bashobora kugenda n'amaguru igihe cy'amasaha ngo bahagere.
Kimwe mu bibazo Surf ishaka gukemura ni ukwita ku bana bazana n'ababyeyi babo muri ibi biganiro kuko batabasiga mu rugo.
Chrystal avuga ko abo bana bato usanga hari amasaha mu cyumweru bagomba gutega amatwi inkuru zibabaje zirimo gufatwa ku ngufu, akavuga ko atari ibintu byiza kuri bo.
Gusa Chrystal avuga ko ibi biganiro hari akamaro kabyo nk'uko yabibwiwe na Patience ko "iyo avuga inkuru ye yumva umutima we utuje".
Chrystal avuga ko ibyo yabonye nawe hari uburyo byamukozeho.
"Ntabwo ndekera aho gutekereza abo bantu bose twahuye...Ni abantu bafite gukomera. Nkomeza kurota u Rwanda no kwibaza ko hari igihe nzasubirayo".
*Amazina nyayo yahinduwe.
Amafoto yafashwe na Chrystal Ding. Kubaza bikorwa na Matthew Tucker.