Rwanda: Paul Kagame yatinze ku gusenyera abaturage biri gukorwa

Bamwe bari bategereje icyo perezida Kagame azavuga kuri ibi bikorwa bikomeje
Insiguro y'isanamu, Bamwe bari bategereje icyo perezida Kagame azavuga kuri ibi bikorwa bikomeje cyane cyane i Kigali

Perezida Paul Kagame w'u Rwanda atangiza inama ya 17 y'umushyikirano yafashe umwanya munini avuga ku biri kuba byo gusenya ku ngufu z'ubutegetsi inzu z'abaturage ziri mu manegeka n'ibishanga.

Yavuze ko iki ari ikibazo gishobora no guteza umutekano mucye mu gihugu kuko abayobozi batagisobanuye neza, kandi bakagira uruhare mu gutuma abaturage batura aho badakwiye gutura.

Abanyarwanda bari bategereje kumva icyo perezida Kagame avuga kuri iki kibazo, bamwe mu bari kwimurwa ku gahato bagiye babwira itangazamakuru ko batazi niba ibiri gukorwa abizi ngo abihagarike.

Byari byitezwe ko mw'ijambo rye ashobora kuvuga ku bibazo n'ibihugu bituranyi nka Uganda n'u Burundi bimaze kugira ingaruka ku buzima bw'abaturage b'ibi bihugu by'akarere.

Ibi yabivuzeho muri rusange avuga ko umutekano mu Rwanda wifashe neza kandi abashaka kuwuhungabanya hari ibiri kubabaho bigaragara kuko ngo hari abari gufatwa.

Bwana Kagame yavuze ko ibiza bivuye ku mvura nyinshi biriho bihutaza abantu batuye ahemewe n'abatuye mu bishanga ahatemewe guturwa.

Yavuze ko abo bose bagomba kwimurwa kuko biri mu nshingano za leta kurenga abaturage bose.

Yemeza ko kudakemura iki kibazo hari ubwo byumvikana kuko bisaba amikoro abenshi mu bimurwa badafite kandi na leta bikayisaba ubushobozi. Ati: "Byombi rero ntabwo bikorwa neza".

Itegeko mu Rwanda riteganya ko umuntu avanwa mu mutungo we abanje guhabwa ingurane ikwiye, abari kwimurwa bavuga ko bari kurenganywa na leta kuko iri tegeko ritubahirijwe.

Bwana Kagame yaneguye abategetsi bahaye abaturage uburenganzira bwo gutura mu bishanga, nubwo bwose ngo n'uhatuye nawe ngo akwiye kumenya ko atuye ahatemewe.

Ati: "Uturere, imirenge, utugari aho abayobozi bataba ni hehe? Niba abo bayobozi bahari aho hose umuntu araza akubaka mu gishanga akarangiza agaturamo ubibona bikarangira ku buryo baza kumubwira ngo imuka ati 'nimunyishyure', uwo muyobozi aba ari aho akora ibiki?"

Bwana Kagame yavuze ko nta kizabuza leta kwimura abatuye aho bashobora kwibasirwa n'ibiza

Ahavuye isanamu, LIVE EVENT

Insiguro y'isanamu, Bwana Kagame yavuze ko nta kizabuza leta kwimura abatuye aho bashobora kwibasirwa n'ibiza

"Ujya kuvanwamo nawe akavuga ati 'ni ahanjye murabanza munyishyure' barakwishyura ibitari ibyawe gute? Barakwishyurira ibyo wakoze bidakwiriye kuba bikorwa gute?".

Bwana Kagame yavuze ko nta kizabuza leta kwimura abatuye aho bashobora kwibasirwa n'ibiza, nubwo hari abanenga uburyo biri gukorwa.

Yavuze ko abari kwimurwa aho bari batuye hemewe guturwa aribo bakwiye guhabwa indishyi.

Yavuze ko hari n'abadakwiriye kuba bagira icyo babaza bishyuza kuko batuye ahanyuranyije n'amategeko nubwo haba hari abayobozi bahatanze badakwiriye kuhatanga.

Bwana Kagame yavuze ko ab o leta ibatera inkunga bakajya gutura aho bakwiye kuba batuye.

Ati: "Kwimurwa kwa mbere ntanubwo ari ubuyobozi, babanza kwimurwa n'ibiza ibiza, bimurwa n'imyuzure n'ubutaka bugenda bukabatwara….ushobora kwanga kuhava ukahavanwa n'ibyo, uzabyishyuza se? Uzabwira imvura ngo iguhe indishyi?"

Bwana Kagame yavuze ko ubutegetsi bwe buzirengera ingaruza z'ibiri gukorwa cyangwa ibyo badakora bivamo guhungabanya ubuzima bw'abantu bavanwa aho batari bakwiye kuba bari cyangwa aho bari bakwiye kuba bari.