DR Congo irafungura inzu nshya ndangamurage, yizeye 'kugaruza ibyasahuwe' mu bukoloni

Abategetsi bavuga ko irimo ibikoresho ndangamurage bibarirwa muri za magana

Ahavuye isanamu, ARSENE MPIANA MONKE VIA AFP

Insiguro y'isanamu, Abategetsi bavuga ko irimo ibikoresho ndangamurage bibarirwa muri za magana

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo biteganyijwe ko kuri uyu wa gatandatu ataha ku mugaragaro inzu nshya ndangamurage iri mu murwa mukuru Kinshasa.

Iyi nyubako nshya, yubatswe ku nkunga y'ikigo cy'iterambere mpuzamahanga cya Koreya y'Epfo (KOICA), yubatswe mu gihe cy'imyaka itatu, yuzura mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.

Bivugwa ko iyi nzu ndangamurage yatwaye miliyoni 22 z'amadolari y'Amerika mu kuyubaka.

Ibikoresho bibarirwa muri za magana bigaragaza ubuzima n'umuco bigaragara muri iyo nzu ndangamurage.

Abategetsi bavuga ko bafite icyizere ko bazabona ibindi bikoresho ndangamurage bivuye mu mahanga byajyanwe mu gihe cy'ubukoloni bw'Ababiligi, bakongera ibyo bafite mu bubiko kuri ubu.

By'umwihariko, abategetsi bavuga ko bizeye ko ibikoresho ndangamurage bizava mu nzu ndangamurage y'Afurika yo hagati iri i Tervuren mu Bubiligi, yongeye gufungura imiryango umwaka ushize.

Ishusho igaragara muri kimwe mu byumba by'iyi nzu nshya ndangamurage ya DR Congo

Ahavuye isanamu, Samir Tounsi via AFP

Insiguro y'isanamu, Ishusho igaragara muri kimwe mu byumba by'iyi nzu nshya ndangamurage ya DR Congo

Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa DR Congo, mbere yavuze ko bazashaka ko basubizwa ibikoresho byo muri iyo nzu ndangamurage yo mu Bubiligi - nubwo nta busabe buratangwa na leta ya DR Congo.

Iki gihugu cyakolonijwe n'Ububiligi mu mwaka wa 1908 kibona ubwigenge mu mwaka wa 1960.

Ikibazo cy'"imitungo y'agaciro yasahuwe" y'Afurika mu gihe cy'ubukoloni kimaze igihe kitavugwaho rumwe.

Mu mwaka ushize wa 2018, icyegeranyo cy'Ubufaransa cyasabye ko ibikoresho ndangamurage bisubizwa muri Afurika.

Bivugwa ko iyi nzu ndangamurage yatwaye miliyoni 22 z'amadolari y'Amerika mu kuyubaka

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu, Bivugwa ko iyi nzu ndangamurage yatwaye miliyoni 22 z'amadolari y'Amerika mu kuyubaka
Iyi nzu ndangamurage igaragaza ibikoresho ndangamurage mu matsinda atandukanye, nk'ibigaragaza imyambarire

Ahavuye isanamu, ARSENE MPIANA MONKE VIA AFP

Insiguro y'isanamu, Iyi nzu ndangamurage igaragaza ibikoresho ndangamurage mu matsinda atandukanye, nk'ibigaragaza imyambarire

Mu gihe cyashize, ibihugu by'i Burayi n'Amerika byagiye bishidikanya ku gusubiza ibikoresho biri mu nzu ndangamurage zabyo.

Bivuga ko bifite impungenge ku bikorwa remezo bikwiye byo kubirinda ndetse n'umutekano mucye.

Iyi nyubako nshya isimbuye izindi zishaje muri DR Congo, zagiye zigirwaho impungenge ku buryo ibikoresho ndangamurage bibitswemo.

Iyi nzu ndangamurage y'igihugu ifite ibyiciro bibiri bibitsemo ibikoresho bitandukanye, birimo n'amashusho yabajwe na bamwe mu bo mu moko abarirwa muri za magana atuye iki gihugu.

Aimée Mpane, umwarimu wo mu karere iherereyemo, yabwiye BBC ko yizeye ko iyi nzu nshya ndangamurage n'ibikoresho biyirimo bizabera urugero abahanzi bo muri iki gihugu rwo guhanga.