Kweguza Trump: Ambasaderi wa USA muri EU yahamije ko yategetswe kotsa igitutu Ukraine

Trump responds to Sondland testimony

Ahavuye isanamu, Getty Images

Umu-'diplomate' mukuru wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yabwiye akanama gakora iperereza ku kweguza Perezida Donald Trump ko yakurikije amategeko ya perezida ku kotsa igitutu Ukraine ngo ikore iperereza ku mudekomarate bahatanye Joe Biden.

Ambasaderi Gordon Sondland yavuze ko amabwiriza yayahawe na Rudy Giuliani, umunyamategeko wa Bwana Trump.

Iryo perereza riri kugenzura niba Bwana Trump yarafatiriye inkunga ya gisirikare igenewe Ukraine ngo ibanze ikore iryo perereza bivugwa ko yayisabaga. Bwana Trump ahakana avuga ko nta kibi yakoze.

Gushaka inkunga y'amahanga yo kwifashisha mu matora ku mukandida wiyamamaza binyuranyije n'amategeko muri Amerika

Bwana Biden ni umwe mu bahabwa amahirwe menshi yo kuzahagararira ishyaka ry'abademokarate nk'umukandida mu matora ya perezida yo muri Amerika mu mwaka utaha wa 2020.

Bwana Sondland, ambasaderi w'Amerika mu muryango w'ubumwe bw'Uburayi (EU), yabwiye inteko ishinga amategeko y'Amerika ko Bwana Giuliani hari ibyo yashakaga ko ubutegetsi bwa Ukraine bukora.

Gordon Sondland, ambasaderi w'Amerika muri EU, ubwo yarahiraga mbere yo gutanga ubuhamya bwe

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Gordon Sondland, ambasaderi w'Amerika muri EU, ubwo yarahiraga mbere yo gutanga ubuhamya bwe

Avuga ko Bwana Giuliani yashatse ko Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine atangaza ku mugaragaro iperereza ku "bibazo bya ruswa" bashinja Biden.

Bwana Giuliani yavuze by'umwihariko kompanyi Burisma - yari ifite mu nama nyobozi yayo Hunter, umuhungu wa Biden, umukandida perezida wo mu ishyaka ry'abademokarate.

Mu gihe yaba ahamwe n'icyo cyaha ku bwiganze bw'amajwi mu nteko ishinga amategeko, Bwana Trump yaburanishwa ku bijyanye no kweguzwa mu nteko ishinga amategeko umutwe wa sena.

Ariko icyo gihe byasaba ko bibiri bya gatatu by'abagize iyo sena yiganjemo abo mu ishyaka rye ry'abarepubulikani batora babishyigikiye kugira ngo yeguzwe ku butegetsi.