Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Umurambo wa Robert Mugabe wageze muri Zimbabwe uvuye muri Singapour
Umurambo wa Robert Mugabe umaze kugezwa muri Zimbabwe mu rugendo rw'indege yihariye yawuvanye muri Singapour, aho yapfiriye ku wa gatanu ushize afite imyaka 95.
Azashyingurwa ku cyumweru nyuma y'igikorwa cya leta cyo gusezera ku murambo we kizaba cyabaye ku wa gatandatu.
Ariko, haracyashidikanywa ku hantu uyu wategetse Zimbabwe mu gihe cy'imyaka 37 azashyingurwa.
Indege yihariye itwaye umurambo wa Bwana Mugabe yageze ku kibuga cy'indege cyo ku murwa mukuru Harare ahagana ku isaha ya saa cyenda n'igice zaho (ari nayo saha yo mu Rwanda no mu Burundi).
Yari amaze amezi yaragiye kwivuriza mu bitaro byo muri Singapour.
Urukurikirane rw'imodoka zanditseho "RG Mugabe" kuri 'plaques' ('number plates') zazo zabonywe hafi y'inzira indege zigwamo ku kibuga, nuko imbaga y'abantu, bamwe bambaye imyenda iriho ishusho y'uyu wahoze ari perezida, bategereza ko indege ihagera.
Grace, umugore wa Bwana Mugabe, na we yari muri iyo ndege, nkuko Leo Mugabe, mwishywa wa Bwana Mugabe, yabivuze.
Umurambo we urajyanwa mu nzu y'umuryango izwi ku izina rya "Blue Roof" iri i Harare.
Mbere yaho kuri uyu wa gatatu, umurambo we wari wavanywe mu bitaro ujyanwa ku kibuga cy'indege cyo muri Singapour uherekejwe n'abapolisi n'izindi modoka nyinshi.
Gahunda yo kumushyingura iteye gute?
Ejo ku wa kane ndetse no ku wa gatanu, biteganyijwe ko umurambo wa Bwana Mugabe ushyirwa mu kibuga cy'imikino itandukanye cya Rufaro Stadium i Harare, mu gace kitwa Mbare.
Ni naho yarahirijwe nka Minisitiri w'intebe wa mbere wa Zimbabwe nyuma yaho iki gihugu cyahoze gikolonizwa n'Ubwongereza kiboneye ubwigenge mu mwaka wa 1980.
Leta ya Zimbabwe izamusezeraho ku wa gatandatu ku kibuga cy'imikino cy'igihugu kijyamo abantu 60,000 kiri i Harare.
Ariko umunyamakuru wa BBC Shingai Nyoka uri i Harare avuga ko Bwana Mugabe, na n'ubu yapfuye, atavugwaho rumwe nkuko byari bimeze akiri muzima.
Nyuma y'urupfu rwe, ubutegetsi bwa Perezida Emmerson Mnangagwa bwatangaje ko ari "intwari y'igihugu" kubera uruhare yagize mu gufasha Zimbabwe kubona ubwigenge. Ndetse umwanya we mu irimbi ry'intwari ry'igihugu urateganyijwe.
Ariko amakuru avuga ko Bwana Mugabe atifuje ko abamuhiritse ku butegetsi ari bo bazayobora imihango yo kumushyingura. Rero birashoboka ko yashyingurwa mu rugo rwo mu cyaro cyo ku ivuko, mu muhango wihariye.