Ubwoba ni bwose ku banyarwanda bajya i Goma ahari imibereho 'na Ebola'

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA
Urujya n'uruza ku mupaka wa Gisenyi na Goma rurasa n'urusanzwe, gusa impungenge n'ibikorwa bikajijwe byo gusuzuma abatambuka ntibisazwe, minisitiri w'ubuzima ejo yagiriye inama abaturage yo kutambuka bajya ahari icyorezo, benshi ariko aho niho bakura imibereho.
Kuva ku cyumweru umuntu wa mbere yabonwaho indwara ya Ebola i Goma, kuwa mbere ibintu byahinduye isura ku mupaka wayo na Gisenyi mu burengerazuba bw'u Rwanda, imijyi ubusanzwe isa n'ifatanye uretse imipaka y'ubutegetsi iri hagati.
Ni imijyi ihahirana cyane ishingiye ku bucuruzi na serivisi, umupaka wa Gisenyi na Goma ubu uri mu mipaka y'u Rwanda inyurwaho n'abantu benshi cyane buri munsi mu Rwanda.
Gusa ubu kuri uyu mupaka, ubwoba ni bwose ko hari abakwambukana Ebola nk'uko abawukoresha uyu munsi kuwa kabiri babibwiye BBC.

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA
Minisitiri w'ubuzima Dr Diane Gashumba ku ruhande rw'u Rwanda, ejo kuwa mbere kuri uyu mupaka, yabwiye abanyamakuru ko bakajije ibikorwa byo gusuzuma abawunyuraho, anagira inama abanyarwanda.
Yagize ati: "Ntabwo twavuga ngo dufunze imipaka, ariko ntabwo twabura kubwira umuntu ngo niba uziko hariya hari icyorezo wijyayo".
Ahari icyorezo hari n'imibereho
Olive Mukangango, aca kuri uyu mupaka buri munsi ajya gucuruza imbuto i Goma nawe akahavana ibindi bicuruzwa azana kugurisha ku Gisenyi, avuga ko nubwo afite ubwoba ariko atabura kujya i Goma gushaka ubuzima.
Ati: "Byaduteye ubwoba cyane, ariko n'ubundi ikizakwica ntaho wagihungira, tubona rero ntakundi twabigenza kuko i Goma niho tuvana amahaho, niho tujya gushaka imibereho".
Hamdun Harerimana yambutsa abantu n'ibyabo kuri uyu mupaka, avuga kimwe na bagenzi be bose bakomeje kwambuka no kugaruka nubwo bagera i Goma ntibongere kugira icyo baharya nk'ibisanzwe, cyangwa ngo baramukanye.
Ati: "Tugomba kujyayo kuko niho dushakira ubuzima, kandi urareba Uganda barahafunze ubu n'abanyakigali n'abanyaruhengeri bose bari kuza gushakira hano. Ari abakongomani baza guhaha ino, ari n'abayarwanda tukajya guhahira muri Kongo".

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA
Abakoresha uyu mupaka bavuga ko inzego zishinzwe ubuzima zakomeza kuba maso zigakumira ko iyi ndwara yarenga uyu mupaka.
Umuntu umwe wari wasanganywe indwara ya Ebola i Goma yamuhitanye ubwo bari mu nzira bamujyana ku kigo gikurikirana abafite iyi ndwara kiri i Butembo.
I Goma, ni ugutegereza iminsi 21 - igihe iyi ndwara ishobora gutangira kugaragara ku wayanduye - kugira ngo bemeze ko nta wundi muntu wayanduye muri uyu mujyi.










