Umugaba w’ingabo z’Ubufaransa mu 1994 yaganiriye na BBC ku byo bashinjwa mu Rwanda

Amiral Jacques Lanxade ubwo yasezeraga mu ngabo mu 1995

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Amiral Jacques Lanxade ubwo yasezeraga mu ngabo mu 1995

Amiral Jacques Lanxade yari umugaba mukuru w'ingabo z'Ubufaransa hagati ya 1991 na 1995, BBC yamubajije ku ruhare ruregwa ingabo z'Ubufaransa ku bwicanyi na Jenoside byabaye mu Rwanda.

Uyu mugabo w'imyaka 84, umunyamakuru wa BBC Afrique yamubajije icyo avuga ku byabaye mu Bisesero aho ingabo z'Ubufaransa zishinjwa gutererana abicwaga n'Interahamwe.

Yavuze ko ibi ntacyo yabivugaho kuko biri mu bucamanza ubu, ariko ngo abona ari ibikorwa bigamije gusebya Ubufaransa.

Kuki ingabo z'Ubufaransa zitavuga kenshi ku ruhare zishinjwa muri Jenoside mu Rwanda?

Amiral Lanxade avuga ko ubwe yabivuzeho kenshi kandi n'ingabo nta kibazo zifite cyo kubivugaho.

Ati: "Ikimbabaza ni uko ubuyobozi bukuru bw'igihugu, ni ukuvuga ba perezida uko basimburana, butavuga bweruye ngo buvaneho uruhare rwose ku ngabo z'Ubufaransa".

Bwana Lanxade avuga ko abanyapolitiki ari bo bakwiye gusobanura neza, kurusha abasirikare, ibyabaye mu Rwanda kuko ngo abasirikare bashyira mu bikorwa amabwiriza ya guverinoma.

Guillaume Ancel uvuga ko yari umusirikare w'ipeti rya kapiteni wagiye muri 'opération turquoise' mu Rwanda, umwaka ushize wa 2018 yanditse igitabo avuga ko Ubufaransa bwahaga intwaro abakoraga Jenoside, mbere, iri kuba na nyuma yayo.

Kuri ibi, Bwana Lanxade ati: "Oya, ibyo byose ni ibinyoma. Ni ukuri ko Ubufaransa bwatanze intwaro ariko bwatanze intwaro mu gihe cya Habyarimana kuko icyo gihe bafashaga ingabo z'u Rwanda".

Umunyamakuru: Naho nyuma?

Ati: "Nyuma ntabwo Ubufaransa bwigeze bwongera gutanga intwaro".

No ku bakoraga Jenoside?

Ati: "Nta n'ishingiro byari bifite, Jenoside ntabwo yakoreshwaga imbunda kandi nta na kimwe twafashije abategetsi b'abahezanguni b'Abahutu muri kiriya gihe, biriya byose ni ukwandika gusa".

Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa aherutse gushyiraho komisiyo y'impuguke yo kwiga ubushyinguranyandiko (archives) bwose ku ruhare ruregwa Ubufaransa mu byabaye mu Rwanda.

Amiral Lanxade avuga ko yizeye ko iyo komisiyo izagaragaza ukuri. Ati: "Kuko Ubufaransa ntacyo bwishinja muri kariya kaga kabaye mu Rwanda".

Umunyamakuru: Ubufaransa nta makosa bwakoze?

Yasubije ati: "Oya, Ubufaransa nta makosa bwakoze. Gusa byaba byiza no kureba ku bushyinguranyandiko bw'Abanyamerika, ubw'Abongereza n'Ababiligi, bazabona ko Ubufaransa ari bwo bwagerageje guhagarika ubwicanyi".