Ubushyuhe budasanzwe bwugarije Uburayi, buca undi muhigo w'ukwezi kwa gatandatu

Ubushyuhe bukabije buri kwibasira igice kinini cy'Uburayi, byitezwe ko burushaho kwiyongera.

Ejo ku wa gatatu, Ubudage, Polonye na Repubulika ya Tchèque byagize ubushyuhe buri hejuru cyane ku gipimo kitaribwabeho mbere muri uku kwezi.

Ibihugu bimwe na bimwe, birimo Ubufaransa n'Ubusuwisi, kuri uyu wa kane byiteze kugira ubushyuhe buri hejuru ya dogere 40C.

Abakora mu iteganyagihe bavuga ko umwuka ushyushye bidasanzwe uva mu majyaruguru y'Afurika ari wo uri gutera ubu bushyuhe bwinshi i Burayi.

Abategetsi bo mu Bufaransa baburiye abaturage ko ubuzima bwabo bushobora guhura n'akaga kubera ubu bushyuhe.

Abakora mu iteganyagihe bavuga ko mu minsi itatu iri imbere byitezwe ko ubu bushyuhe burushaho kwiyongera.

Mu bice bimwe by'amajyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Espanye, ubushyuhe bushobora kuzagera kuri dogere 45C.

Ubufaransa bwaherukaga ubushyuhe budasanzwe mu 2003

Abategetsi bo muri Espanye na bo baburiye abaturage ko hashobora kubaho "ibyago bikomeye" byuko amashyamba yakwibasirwa n'inkongi mu bice bimwe na bimwe.

Mu gihe Ubwongereza bwo butazahura n'ubu bushyuhe bwinshi, ibice bimwe by'iki gihugu - birimo n'umurwa mukuru London - byitezweho kugira ubushyuhe bwa dogere 30C ku wa gatandatu.

Ubufaransa bwaherukaga guhungabanywa n'ubushyuhe bukabije mu mwaka wa 2003 - ubushyuhe icyo gihe bwatangajwe ko bwabaye intandaro y'impfu z'inyongera z'abantu 15000.

Ikigo Potsdam cyiga ku mihindagurikire y'ikirere cyo mu Budage gitangaza ko impeshyi eshanu za mbere zagize ubushyuhe budasanzwe mu mateka y'Uburayi guhera mu mwaka wa 1500, zose zabaye muri iki kinyejana cya 21.

Abahanga mu bumenyi bwa siyansi bafite impungenge ko ubushyuhe burushaho kwiyongera buvuye ku bikorwa bya muntu bwagira ingaruka zikomeye ku kuba ikirere cyareka guhindagurika.