Abakristu mu Rwanda bababajwe no kuba batabashije kujya i Namugongo muri Uganda

Misa yitabiriwe n'abatari bacye nubwo yabaye ku wa mbere ku munsi w'akazi

Ahavuye isanamu, BBC Gahuza

Insiguro y'isanamu, Misa yitabiriwe n'abatari bacye nubwo yabaye ku wa mbere ku munsi w'akazi

Kubera amakimbirane ibihugu byombi bifitanye, abakristu gatolika bo mu Rwanda uyu munsi ntibabashije kujya i Namugongo muri Uganda ahizihijwe umunsi w'abahowe Imana b'i Bugande.

Buri mwaka ku itariki ya 3 y'ukwezi kwa gatandatu, ni umunsi w'abahowe Imana b'i Bugande. Abakristu gatolika benshi bahurira aho biciwe i Namugongo, harimo n'abavuye mu mahanga benshi.

Padiri Jean Damascène Maniraho, umunyamabanga mukuru wungirije w'inama y'abepiskopi mu Rwanda, yabwiye BBC ko Abanyarwanda "bisanzwe ko uyu munsi bajyayo [muri Uganda] ari benshi".

Uyu munsi ariko abava mu Rwanda ntibagiyeyo kubera amakimbirane ya politiki amaze igihe hagati y'ibihugu byombi.

Umunyamakuru wa BBC Patricia Oyella uri i Kampala avuga ko umutegetsi wo mu karere ka Kisoro yavuze ko abakristu 160 bavuye mu Rwanda mu gitondo cyo ku cyumweru bangiwe kwambuka umupaka, benshi bagatabaza inshuti n'abavandimwe babo bari muri Uganda.

Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'u Rwanda, yavuze ko ayo makuru y'Abanyarwanda bangiwe kwambuka bajya gusenga ntayo azi.

Uwo munyamakuru wa BBC uri i Kampala avuga ko umwanya wagenewe Abanyarwanda nta wari uwurimo. Abategura aya masengesho bavuze ko hari Abanyarwanda babiri biyandikishije - umubare wagabanutse cyane ugereranyije n'ababarirwa mu magana basanzwe bitabira.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, abategetsi b'u Rwanda basohoye itangazo bavuga ko "bagira inama" Abanyarwanda yo kutajya muri Uganda kubera umutekano wabo.

I Kigali basomewe misa itari isanzwe

Kuko batabashije kujya muri Uganda, abakristu gatolika basomewe misa - itari isanzwe ibaho - yabereye muri Kiliziya ya Mutagatifu Karoli Lwanga i Kigali.

Iyi misa yitabiriwe n'abantu benshi nubwo yabaye ari mu masaha y'akazi, harimo benshi basanzwe bajya Namugongo ubu babujijwe kujyayo n'ikibazo cya politiki y'ibihugu byombi.

Abari basanzwe bajya mu misa muri Uganda kuri uyu munsi berekeje i Kigali

Ahavuye isanamu, BBC Gahuza

Insiguro y'isanamu, Abari basanzwe bajya mu misa muri Uganda kuri uyu munsi berekeje i Kigali

Padiri Nshagaye Gérard wo kuri Paruwasi ya Mutagatifu Karoli Lwanga i Kigali yavuze ko paruwasi yabo yari isanganywe umuco wuko uyu munsi bajya i Bugande kwizihiza uyu munsi mukuru.

Yagize ati: "Ubu rero twabonye ko bidashoboka kubera ko Abanyarwanda ubu batari kujya mu gihugu cy'Ubugande biba ngombwa ko twebwe tubikora hano iwacu".

Avuga ko Abanyarwanda basanzwe bajyaga muri uru rugendo nyobokamana mu buryo bwinshi.

Ishusho kuri Kiliziya ya Mutagatifu Karoli Lwanga

Ahavuye isanamu, BBC Gahuza

Ko hari abagendaga mbere bakabanza gusura ibice biranga amateka y'abahowe Imana i Bugande bategereje iyi tariki, hakaba n'abagenda hasigaye umunsi umwe bagiye kwizihiza uyu munsi.

Abakristu barababaye

Umukristu wifuzaga kujya muri uru rugendo muri Uganda yabwiye BBC ati: "Birababaje kubona ifungwa ry'umupaka ritubuza ubwisanzure bwo kujya gusenga".

Undi mukristu utifuje ko izina rye ritangazwa avuga ko amaze kujya Namugongo inshuro 13 zikurikiranya mu myaka ishize, ubu akaba ababaye cyane kuba bitamushobokeye kubera ibibazo ibihugu byombi bifitanye.

Avuga ko yahisemo kuza mu misa yabereye muri Kiliziya ya Mutagatifu Karoli Lwanga i Kigali kuko hari na bimwe mu bisigazwa by'uyu mutagatifu.