Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Peter Tabichi, umwarimu wa siyansi wo muri Kenya, yatsindiye igihembo cya miliyoni y'amadolari y'Amerika
Umwarimu w'amasomo y'ubumenyi bwa siyansi wo mu cyaro cyo muri Kenya, utanga igice kinini cy'umushahara we akagifashisha abanyeshuri b'abakene cyane kurusha abandi, yatsindiye igihembo cya miliyoni imwe y'amadolari y'Amerika nk'umwarimu wahize abandi bose ku isi.
Peter Tabichi, umufurere (Frère) wo mu muryango w'abihayimana b'Abafransisikani (Franciscains) bo muri Kiliziya Gatolika, yatsindiye igihembo cyo ku rwego rw'isi cy'umwarimu wahize abandi cy'uyu mwaka wa 2019.
Furere Peter w'imyaka 36 y'amavuko, yashimwe kubera ibikorwa bye byo ku ishuri ricyennye kandi rifite umubare munini w'abanyeshuri mu cyumba cy'ishuri, rikagira n'ibitabo bicye by'imfasha-nyigisho.
Yavuze ko "atari ugukorera amafaranga gusa" iyo yigisha abo banyeshuri hafi ya bose baturuka mu miryango icyennye ndetse benshi bakaba ari imfubyi naho abandi bafite umubyeyi umwe.
Avuga ko ashaka ko abanyeshuri babona ko "siyansi ari yo nzira" iganisha kuri ejo hazaza habo.
Yagize ati: "Nk'umwarimu...nabonye icyizere urubyiruko rufite - amatsiko yarwo, ubuhanga, ubwenge no kwizera".
"Urubyiruko rw'Afurika ntiruzacibwa intege no kugirirwa icyizere gicye. Afurika izagira abahanga mu bumenyi bwa siyansi, ba ingénieurs, ba rwiyemeza-mirimo, bose hari igihe izina ryabo rizamamara muri buri gice cy'isi. Kandi abakobwa bazaba bagize igice kinini cyabo".
Igihembo yaherewe mu muhango wabereye i Dubai, ni icyo kuzirikana umuhate "udasanzwe" w'umwarimu wo mu gice cy'icyaro cy'ahitwa Rift Valley.
Atanga 80 ku ijana (80%) by'umushahara we mu gufasha abanyeshuri bo ku ishuri ryisumbuye rya Keriko Mixed Day Secondary School ryo mu cyaro cya Pwani cy'ahitwa Nakuru, ubundi batajyaga kubona amafaranga yo kugura umwambaro w'ishuri cyangwa ibitabo.
Iki gihembo gitangwa n'umuryango ufasha Varkey Foundation. Yacyegukanye ahigitse abandi barimu ibihumbi 10 bo mu bihugu 179.