Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Umunsi mpuzamahanga w'abagore wo muri 2019: Ibi watinyuka kubibwira umugabo?
Ibyo ntiwabibwira umugabo.
Abakina mu mikino yo gusiganwa, ba rwiyemeza-mirimo bakora mu rwego rw'ikoranabuhanga, abarimu bigisha umukino ngororangingo wa yoga n'abayobozi bakuru b'ibigo bikomeye: abagore bakurikira babaye inkomarume mu nzego z'akazi kabo.
Ariko nubwo bimeze gutyo, bose bagiye babwirwa amagambo ateye ubwoba cyangwa yo kubaca intege. Bavuga ko iyo baza kuba ari abagabo, batari kuba barabwiwe ayo magambo.
Aha baratanga ingero z'ibyo banyuzemo mu buzima bwabo, bifashishije uburyo huriro bwo ku rubuga rwa interineti (hashtag) rwa #IfIWasAMan, cyangwa #IyoMbaUmugabo, ugenecyereje mu Kinyarwanda:
Neema Kaseje
Umuganga w'impuguke mu kubaga akaba yarashinze ikigo cy'ubushakashatsi mu kubaga cya Surgical Systems Research Group gikorera i Kisumu muri Kenya n'i Genève mu Busuwisi
"'Dutegereje umuganga ubaga.' Mpita numva ntegetswe kubabwira ko ari jye muganga ubaga".
Soledad Núñez
Wahoze ari minisitiri w'imiturire muri Paraguay, umunyapolitiki n'umwubatsi
"'Uri mutoya, witwara neza, none urumva politiki wayishobora? Ibirura bizakumira'. Bwari bwo bwa mbere nari nkoranye ikiganiro n'abanyamakuru nyuma yo kugirwa minisitiri w'ubwubatsi mfite imyaka 31 y'amavuko".
Kendal Parmar
Washinze ikigo cy'ikoranabuhanga cyitwa Untapped gifite icyicaro i London mu Bwongereza
"'Abana batanu no kuyobora ikigo cy'ikoranabuhanga. Urashoboye!' Igishatse kuvugwa kuri 'urashoboye' ni uko ngomba kuba igicucu cyangwa singire icyo nigezaho?"
Susie Rodgers, MBE
Umwongerezakazi wamugaye usiganwa mu koga
"Uri umuntu ugoye gukorana na we kubera ko ubaza ibibazo byinshi".
Maoi Arroyo
Umuyobozi mpuzamahanga mu kigo cy'ububanyi n'amahanga cy'Ubwongereza, rwiyemeza-mirimo, umushoramari, umurezi, ukorera mu murwa mukuru Manila wa Philippines
"Uko ni ukwigerezaho. Ndibaza ko udateganya gushaka umugabo no kugira umuryango".
Lisa MacCallum
Washinze ikigo Inspired Companies akaba yarahoze ari umwe mu bayobozi bakuru ba kompanyi Nike, kuri ubu akaba aba muri Australia
"Wahagararira kompanyi mu irushanwa ry'ubwiza rigiye kuba?"
Ayla Majid
Impuguke mu ibaruramari wo muri Pakistani akaba ari n'umuyobozi mukuru mu kigo cy'imari cya Khalid Majid Rehman
Mu kiganiro kuri televiziyo: "Waba ugumye mu kiganiro ho gato? Abadukurikira bakomeje kwiyongera [kubera wowe]".
Karen Blackett, OBE
Umukuru w'ikigo MediaCom UK n'uhagarariye ikigo cyo kwamamaza WPP mu Bwongereza
"Umwirondoro wawe w'ibyo wagezeho umeze neza cyane, ariko biragaragara rwose ko ibyo wagezeho byakugiriye akamaro wowe ubwawe aho kukagirira kompanyi..."
Nino Zambakhidze
Impuguke mu buhinzi, ubucuruzi no gukwirakwiza ibicuruzwa, washinze ibigo birimo Georgian Business Zone na Georgian Farmers Association
"Ubwiza bwawe ni bwo bwenge bwawe," cyangwa "Wowe warenze ku nzitizi z'ibidashoboka"
Belinda Parmar, OBE
Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'ikoranabuhanga The Empathy Business
"'Belinda yigirira icyizere... rimwe na rimwe agakabya mu kwigirira icyizere.' Ntabwo ndigera numva umugabo avugwaho ko akabije kwigirira icyizere'".
Husna Lawson
Impuguke ku mutekano w'amakuru yo kuri interinet, akaba akomoka muri Bangladesh akanagira inama z'imikorere ibigo bitandukanye
"'Mbega we! Ibi bintu by'umutekano wo ku mbuga za interineti warabicengeye neza', cyangwa 'Ufatanya n'abandi cyane ugakabya. Kugira ngo ugire icyo ugeraho, ukwiye kujya utanga amategeko!'"
Andrea Cooper
Umwarimu w'umukino ngororangingo wa yoga, akaba aba mu Bwongereza
"Iteka ntangazwa no kumva abagabo bavuga ngo abagore ni bo 'mbaraga z'isi'. Nigeze kubaza umugabo niba yarigeze abwira undi mugabo ayo magambo, nuko aravuga ati: 'Eeee, simbitekereza, oya...'"