Umunsi mpuzamahanga w'abagore wo muri 2019: Ibi watinyuka kubibwira umugabo?

Igishushanyo cy'umugore ugaragaragara ko atangaye

Ahavuye isanamu, Getty Images

Ibyo ntiwabibwira umugabo.

Abakina mu mikino yo gusiganwa, ba rwiyemeza-mirimo bakora mu rwego rw'ikoranabuhanga, abarimu bigisha umukino ngororangingo wa yoga n'abayobozi bakuru b'ibigo bikomeye: abagore bakurikira babaye inkomarume mu nzego z'akazi kabo.

Ariko nubwo bimeze gutyo, bose bagiye babwirwa amagambo ateye ubwoba cyangwa yo kubaca intege. Bavuga ko iyo baza kuba ari abagabo, batari kuba barabwiwe ayo magambo.

Aha baratanga ingero z'ibyo banyuzemo mu buzima bwabo, bifashishije uburyo huriro bwo ku rubuga rwa interineti (hashtag) rwa #IfIWasAMan, cyangwa #IyoMbaUmugabo, ugenecyereje mu Kinyarwanda:

Neema Kaseje, umuganga w'impuguke mu kubaga wo muri Kenya

Ahavuye isanamu, Neema Kaseje

Insiguro y'isanamu, Neema Kaseje, umuganga w'impuguke mu kubaga wo muri Kenya

Neema Kaseje

Umuganga w'impuguke mu kubaga akaba yarashinze ikigo cy'ubushakashatsi mu kubaga cya Surgical Systems Research Group gikorera i Kisumu muri Kenya n'i Genève mu Busuwisi

"'Dutegereje umuganga ubaga.' Mpita numva ntegetswe kubabwira ko ari jye muganga ubaga".

Línea
Soledad Núñez, wahoze ari minisitiri w'imiturire muri Paraguay

Ahavuye isanamu, Soledad Núñez

Insiguro y'isanamu, Soledad Núñez, wahoze ari minisitiri w'imiturire muri Paraguay

Soledad Núñez

Wahoze ari minisitiri w'imiturire muri Paraguay, umunyapolitiki n'umwubatsi

"'Uri mutoya, witwara neza, none urumva politiki wayishobora? Ibirura bizakumira'. Bwari bwo bwa mbere nari nkoranye ikiganiro n'abanyamakuru nyuma yo kugirwa minisitiri w'ubwubatsi mfite imyaka 31 y'amavuko".

Línea
Kendal Parmar

Ahavuye isanamu, Kendal Parmar

Insiguro y'isanamu, Kendal Parmar, rwiyemeza-mirimo mu rwego rw'ikoranabuhanga

Kendal Parmar

Washinze ikigo cy'ikoranabuhanga cyitwa Untapped gifite icyicaro i London mu Bwongereza

"'Abana batanu no kuyobora ikigo cy'ikoranabuhanga. Urashoboye!' Igishatse kuvugwa kuri 'urashoboye' ni uko ngomba kuba igicucu cyangwa singire icyo nigezaho?"

Línea
Susie Rodgers

Ahavuye isanamu, Susie Rodgers

Insiguro y'isanamu, Susie Rodgers, usiganwa

Susie Rodgers, MBE

Umwongerezakazi wamugaye usiganwa mu koga

"Uri umuntu ugoye gukorana na we kubera ko ubaza ibibazo byinshi".

Línea
Maoi Arroyo, entrepreneur

Ahavuye isanamu, Adrian Urbano

Insiguro y'isanamu, Maoi Arroyo, rwiyemeza-mirimo

Maoi Arroyo

Umuyobozi mpuzamahanga mu kigo cy'ububanyi n'amahanga cy'Ubwongereza, rwiyemeza-mirimo, umushoramari, umurezi, ukorera mu murwa mukuru Manila wa Philippines

"Uko ni ukwigerezaho. Ndibaza ko udateganya gushaka umugabo no kugira umuryango".

Línea
Lisa MacCallum

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Lisa MacCallum ni umuyobozi mu by'ubucuruzi wahoze akora muri kompanyi ya Nike ikora ibikoresho birimo n'iby'imikino

Lisa MacCallum

Washinze ikigo Inspired Companies akaba yarahoze ari umwe mu bayobozi bakuru ba kompanyi Nike, kuri ubu akaba aba muri Australia

"Wahagararira kompanyi mu irushanwa ry'ubwiza rigiye kuba?"

Línea
Ayla Majid

Ahavuye isanamu, Ayla Majid

Insiguro y'isanamu, Ayla Majid, impuguke mu ibaruramari wo muri Pakistani

Ayla Majid

Impuguke mu ibaruramari wo muri Pakistani akaba ari n'umuyobozi mukuru mu kigo cy'imari cya Khalid Majid Rehman

Mu kiganiro kuri televiziyo: "Waba ugumye mu kiganiro ho gato? Abadukurikira bakomeje kwiyongera [kubera wowe]".

Línea
Karen Blackett

Ahavuye isanamu, Karen Blackett

Insiguro y'isanamu, Karen Blackett, impuguke mu kwamamaza n'ubwumvane (communications)

Karen Blackett, OBE

Umukuru w'ikigo MediaCom UK n'uhagarariye ikigo cyo kwamamaza WPP mu Bwongereza

"Umwirondoro wawe w'ibyo wagezeho umeze neza cyane, ariko biragaragara rwose ko ibyo wagezeho byakugiriye akamaro wowe ubwawe aho kukagirira kompanyi..."

Línea
Nino Zambakhidze

Ahavuye isanamu, Nino Zambakhidze

Insiguro y'isanamu, Nino Zambakhidze yashinze kompanyi nyinshi muri Georgia zo kuvugurura ubucuruzi no gukwirakwiza ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi

Nino Zambakhidze

Impuguke mu buhinzi, ubucuruzi no gukwirakwiza ibicuruzwa, washinze ibigo birimo Georgian Business Zone na Georgian Farmers Association

"Ubwiza bwawe ni bwo bwenge bwawe," cyangwa "Wowe warenze ku nzitizi z'ibidashoboka"

Línea
Belinda Parmar

Ahavuye isanamu, Belinda Parmar

Insiguro y'isanamu, Belinda Parmar ni impirimbanyi mu rwego rw'ikoranabuhanga akaba n'umuyobozi mukuru w'ikigo The Empathy Business

Belinda Parmar, OBE

Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'ikoranabuhanga The Empathy Business

"'Belinda yigirira icyizere... rimwe na rimwe agakabya mu kwigirira icyizere.' Ntabwo ndigera numva umugabo avugwaho ko akabije kwigirira icyizere'".

Línea
Husna Lawson

Ahavuye isanamu, Richard Lawson

Insiguro y'isanamu, Husna Lawson ni impuguke ku mutekano w'amakuru yo kuri interineti, akaba akomoka muri Bangladesh

Husna Lawson

Impuguke ku mutekano w'amakuru yo kuri interinet, akaba akomoka muri Bangladesh akanagira inama z'imikorere ibigo bitandukanye

"'Mbega we! Ibi bintu by'umutekano wo ku mbuga za interineti warabicengeye neza', cyangwa 'Ufatanya n'abandi cyane ugakabya. Kugira ngo ugire icyo ugeraho, ukwiye kujya utanga amategeko!'"

Línea
Andrea Cooper

Ahavuye isanamu, Andrea Cooper

Insiguro y'isanamu, Andrea Cooper yigisha umukino ngororangingo wa yoga

Andrea Cooper

Umwarimu w'umukino ngororangingo wa yoga, akaba aba mu Bwongereza

"Iteka ntangazwa no kumva abagabo bavuga ngo abagore ni bo 'mbaraga z'isi'. Nigeze kubaza umugabo niba yarigeze abwira undi mugabo ayo magambo, nuko aravuga ati: 'Eeee, simbitekereza, oya...'"