Ifi idakunze kuboneka, ipima toni ebyiri ikagira n'uburebure bwa metero ebyiri, yagaragaye ku mwaro w'i California

Ifi idakunze kuboneka bitekerezwa ko iba mu mpera y'epfo y'isi yagaragaye ku mwaro w'ahitwa Santa Barbara muri leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Kuboneka kw'iyi fi ifite uburebure bwa metero ebyiri n'igice kimwe kumije abahanga muri siyansi, ubu bari kwibaza ukuntu yageze aho hose ivuye mu mazi ubundi isanzwe ibamo.

Uwimenyereza umwuga kuri Kaminuza ya California ni we warabutswe iyo fi mu cyanya cy'iyi kaminuza cya Coal Oil Point Natural Reserve.

Byafashe abashakashatsi iminsi mbere yuko bashobora gusobanukirwa iki kiremwa, ubundi cyavumbuwe mu mwaka wa 2014.

Amafoto yerekana iyi fi ibyibushye yagaragaye bwa mbere ku ipaji yo ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook y'iki cyanya cya Coal Oil Point Natural Reserve, nuko impuguke zo mu bice bitandukanye byo ku isi zakuranwa mu gufasha kumenya ubwoko bw'icyo kiremwa.

Iyi fi yiswe "hoodwinker", cyangwa inyamayeri ugenecyereje mu Kinyarwanda, kubera ko yavumbuwe imaze imyaka myinshi cyane ikwepa abashakashatsi.

Marianne Nyegaard, umuhanga mu bumenyi bwerekeranye n'inyanja ari na we wavumbuye iyo fi akanayita izina, yabwiye televiziyo CNN ko "yenze guhubuka ku ntebe" ubwo yabonaga amafoto agaragaza iyo fi ku mwaro.

Yagize ati: "Ubwo amafoto agaragara neza yabonekaga, natekereje ko nta gushidikanya [ko ari iyo fi]. Biteye amatsiko icyatumye iyi fi yambukiranya umurongo muhimbano ugabanya isi mo kabiri wa équateur".

Iyi fi ni ngari cyane kandi iranyerera cyane ku mubiri wayo kurusha andi mafi yo mu bwoko bumwe na yo. Ipima toni zigera kuri ebyiri - ni ukuvuga ibiro 2000.

Amakuru avuga ko amafi y'ubu bwoko akunze kuba mu mazi y'akazuyazi, nko ku nkombe zo ku bihugu bya Chili na New Zealand.

Indi fi yo muri ubu bwoko ariko ifite iforoma itandukanye, yabonetse kabiri ku nkombe yo mu burengerazuba bwa Scotland mu cyumweru kimwe mu kwezi kwa cyenda k'umwaka ushize wa 2018.