Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Ni kuki umunsi wo kuwa mbere wa mbere w'umwaka ufatwa nk'umunsi wa gatanya mu Bwongereza
"Umunsi wa gatanya" - uku niko abunganira abandi mu mategeko bita umunsi wa kuwa mbere wa mbere w'umwaka mushya mu Bwongereza kubera umubare munini w'abantu batangira kubaza ukuntu bashobora gutandukana n'abo bashakanye.
None se biba byabagendekeye gute mu biruhuko by'iminsi mikuru isoza umwaka ku buryo nyuma yabyo bahita bashaka gutandukana?
Umuryango udaharanira inyungu wo mu Bwongereza witwa Relate ufasha abakundana uvuga ko 55% by'abatuye mu Bwongereza bari mu kigero cy'abantu bakuru batekereza ko iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani izanira ibindi bibazo abashakanye batari babanye neza.
Uwo muryango ariko uravuga ushimitse ko nta muntu wakihandagaza ngo avuge ko Noheli ubwayo ariyo ituma abashakanye basaba gatanya.
Ariko iyo wongereyeho ibibazo bijyanye no gutegura iyo minsi mikuru nk'amafaranga adahagije no gutongana mu muryango bishobora gutuma umubano urushaho kuba mubi.
Ngo niyo mpamvu rero, umubare munini w'abashakanye ibintu byakomeranye mu gihe cy'iminsi mikuru batangira kugana uwo muryango.
Na none kandi, urubuga rwa interineti rw'urwego rw'ubucamanza mu Bwongereza rwakiriye ubusabe 455 bw'abashaka gatanya hagati ya Noheli n'umunsi w'Ubunani barimo 13 babisabye ku munsi w'Ubunani.
Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo gifasha abashaka gatanya kitwa Amicable bwasanze abantu 40500 baba mu Bwongereza muri kuno kwezi bazajya kuri interinet bagashakisha ibijyanye n'ijambo gatanya.
Bamwe mu bashakanye bashobora guhitamo gukomeza kubana nubwo umubano uba utameze neza kugirango bitagira ingaruka mbi k'urubyaro no ku muryango.
Hari n'abashobora kwihanganira ku nshuro ya nyuma ibibazo bafitanye.
Intangiriro z'umwaka mushya muri rusange aba ari igihe cyo gutekereza ku kazaza kacu, kurushaho gukora neza akaba kandi ari n'umwanya wo kwongera gutangira bundi bushya.
Hari n'ababona barabuze uko batandukana n'abo bashakanye, maze bagafata icyemezo cyo kwiyemeza kutabigumamo mu mezi cumi n'abiri akurikira.