Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Rédoine Faïd, ibandi kabuhariwe mu gutoroka gereza, yongeye gutabwa muri yombi mu Bufaransa
Polisi y'Ubufaransa yatangaje ko Rédoine Faïd, Umufaransa w'ibandi kabuhariwe mu gutoroka gereza, yongeye gutabwa muri yombi nyuma y'amezi atatu yari ashize atorotse gereza akoresheje indege ya kajugujugu yari yashimuse.
Ni we Mufaransa washakishwaga kubura hasi kubura hejuru kurusha abandi.
Afungiye mu majyaruguru y'umurwa mukuru Paris. Amakuru avuga ko afunganye n'umuvandimwe we w'umugabo ndetse n'abandi bagabo babiri.
Faïd w'imyaka 46 y'amavuko, yivugiye ko ari umufana wa filime z'amabandi. Avuga ko ari zo yigiyemo gukwepa polisi.
Yatawe muri yombi bwa mbere mu mwaka wa 1998 ashinjwa ubujura bukoresheje intwaro.
Gutoroka gereza kwe ko ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa karindwi uyu mwaka kwari kubaye ukwa kabiri.
Ni na ko kumije abantu cyane kurusha ukwa mbere.
Yakuwe muri gereza y'i Reau - mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Paris - n'abagabo bitwaje intwaro zikomeye bashoboye kwinjira mu cyumba ubusanzwe cyagenewe abaje gusura imfungwa.
Nuko bamupakira muri kajugujugu itwawe n'umwarimu wigisha gutwara indege wari washimuswe.
Ubwo yaherukaga gutoroka, yari ari mu gifungo cy'imyaka 25 kubera guhamwa n'icyaha cyo gucura umugambi waburijwemo wo kwiba banki, wiciwemo umupolisikazi mu mwaka wa 2010.
Yongeye gufatwa mu rucyerera rwo kuri uyu wa gatatu mu mujyi wa Creil, mu majyaruguru y'Ubufaransa.
Nicole Belloubet, minisitiri w'ubucamanza mu Bufaransa, yabwiye radiyo Europe 1 ati:
"Tugiye kumushyira muri gereza irinzwe byo ku rwego rwo hejuru aho azacungwa bikomeye."
Yatawe muri yombi hashize amasaha minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Gérard Collomb amaze kwegura - ikintu gishya kije gikoma mu nkokora ubutegetsi bwa Perezida Emmanuel Macron.
Ni nyuma ya Nicolas Hulot, wari minisitiri w'ibidukikije, weguye ku mirimo ye ari mu kiganiro kuri radiyo mu kwezi kwa munani uyu mwaka.
Ubu iyi minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu - ya mbere ishinzwe iyubahirizwa ry'amategeko mu gihugu - igiye kuba iyobowe by'agateganyo na minisitiri w'intebe Édouard Philippe.
Ariko se Rédoine Faïd ni muntu ki?
Yavutse mu mwaka wa 1972, akurira mu mujyi wa Creil, mu majyaruguru y'Ubufaransa. Mu myaka ya 1990, yari akuriye itsinda ry'amabandi yibishaga intwaro akambura abantu ibyabo.
Yavuze ko filime zakiniwe i Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, zirimo nka Scarface ikinamo umukinnyi w'imena Al Pacino, yazifashe nk'urugero mu mibereho ye no mu migambi imwe n'imwe yagiye acura.
Yigeze kwegera Michael Mann - wakoze filime Heat - ubwo hari habaye iserukiramuco rya filime i Paris, aramubwira ati: "Wari umujyanama wanjye mu kazi."
Kwamamara kwe kwagizwemo uruhare n'igitabo yasohoye mu mwaka wa 2009 kivuga ku bugimbi bwe mu mihanda y'i Paris n'uburyo yagezeho agahinduka umunyabyaha wabigize umwuga.
Byatumye polisi y'Ubufaransa imuha akabyiniriro ka "L'Écrivain" - ni ukuvuga "Umwanditsi."
Dore imbonerahamwe y'uko yagiye atoroka gereza
- Uruhererekane rwa Faïd rwo gufungwa no gutoroka gereza rwatangiye ubwo yatabwaga muri yombi mu mwaka wa 1998 ashinjwa kwibisha intwaro no kwiba banki.
- Mu mwaka wa 2009, yafunguwe by'agateganyo, arirenga ararahira avuga ko yahindutse - ariko mu mwaka wa 2011, yari yamaze kurenga ku ngingo z'ibyo yasabwaga kubahiriza bijyanye no kurekurwa kwe kw'agateganyo, nuko arongera arafungwa.
- Mu mwaka wa 2013, yatorotse gereza iri hafi n'umujyi wa Lille mu majyaruguru y'Ubufaransa, akoresheje ibintu biturika, yisohora mu muryango wa gereza w'inzugi eshanu yafashe abarinzi ba gereza ho ingwate kandi yabikinzeho mu gihe yaba arashwe.
- Mu mwaka ushize wa 2017, Faïd yakatiwe igifungo cy'imyaka 10 kubera gutoroka gereza. Anakatirwa indi myaka 18 kubera gucura umugambi wo kwiba mu mwaka wa 2010.
- Muri uyu mwaka wa 2018, nyuma yaho ubujurire bwe bwanzwe, Faïd yakatiwe igifungo cy'imyaka 25.