Umunya-Uruguay ufatwa nka "Perezida ucyennye cyane wabayeho ku isi" yanze amafaranga ya pansiyo

José Mujica yeguye ku mwanya w'ubusenateri kugira ngo abone igihe gihagije cyo kwita ku buhinzi bwe

Ahavuye isanamu, EPA

Insiguro y'isanamu, José Mujica yeguye ku mwanya w'ubusenateri kugira ngo abone igihe gihagije cyo kwita ku buhinzi bwe

José Mujica, wahoze ari Perezida wa Uruguay wafatwaga nka "Perezida ucyennye cyane kurusha abandi bose ku isi" kubera ukuntu yabagaho mu buryo buciye bugufi, aravuga ko adashaka amafaranga yo mu kiruhuko cy'izabukuru azwi nka pansiyo ajyanye n'akazi yakoze nk'umusenateri.

Ku wa kabiri, Bwana Mujica yeguye ku mwanya w'ubusenateri yari ariho kuva mu mwaka wa 2015 ubwo manda ye ya perezida y'imyaka itanu yarangiraga.

Yeguye avuga ko atashobora kurangiza manda ye yo kugera mu mwaka wa 2020 kubera "ananiwe nyuma yo gukora igihe kirekire."

Uyu mugabo wahoze ari inyeshyamba, afite imyaka 83 y'amavuko.

Ibaruwa ikubiyemo ubwegure bwe yayishyikirije umukuru wa sena ya Uruguay, Lucía Topolansky, uyu akaba ari na we Visi-Perezida wa Uruguay akaba n'umugore wa Bwana Mujica bamaranye imyaka 13.

Mu mutwe w'iyi baruwa yanditse ati:

"Impamvu [zo kwegura] ni izanjye bwite, ariko navuga ko nazita impamvu 'zo kunanirwa nyuma yo gukora igihe kirekire'."

Yongeyeho ati:

"Ariko mu gihe umutwe wanjye ugikora, sinakwegura ku gufatanya no gusangira ibitekerezo."