Ikigo gishinzwe ibidukikije muri Kenya cyasenye inzu y'ubucuruzi izwi cyane i Nairobi

Ikinyamakuru Daily Nation cyatangaje ko ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije muri Kenya, cyasenye inzu y'ubucuruzi izwi cyane mu murwa mukuru Nairobi kivuga ko yubatswe mu gishanga.

Iyi nzu ya Ukay Centre - yari isanzwe igizwe n'iduka rinini ryo guhahiramo ndetse n'andi maduka matomato - yarambitswe hasi n'ibimodoka bya tingatinga.

Iki kinyamakuru cyongeyeho ko ba nyir'iyi nzu bari bitabaje urukiko ngo ruburizemo iki gikorwa ariko ntibyabashobokera. Cyanditse ko yari ifite agaciro ka miliyoni 9 z'amadolari y'Amerika.

Kavit Shah, umwe mu bakoreraga muri iyi nzu, yabwiye iki kinyamakuru ko yatekerezaga ko ku wa kabiri w'icyumweru gitaha ari bwo bari gusabwa kuyivamo.

Iki kinyamakuru cyasubiyemo amagambo ye agira ati:

"Twari twabwiwe ko ku wa kabiri ari bwo tuzava hano ariko babihinduye mu gitondo cy'uyu munsi ubwo tingatinga zageraga hano. Turindiriye ko zisenya hanyuma zarangiza tukareba niba hari icyo turamura."

Bamwe mu bandi bayikoreragamo nabo bavuze ko batunguwe kuko n'ibyinshi mu bicuruzwa byabo byari bikiri muri iyi nyubako.

Ikigo cya Kenya gishinzwe kubungabunga ibidukikije cyatangaje ko ba nyir'iyi nzu bari bahawe igihe cy'amezi atatu ngo babe bayivuyemo - iki gihe kikaba cyararangiye ku cyumweru gishize.

Iki kinyamakuru Daily Nation cyanditse ko inyubako zigera ku bihumbi 4 ari zo ziteganyijwe gusenywa kubera ko abategetsi bavuga ko zubatse ku mugezi cyangwa zikaba zubatse ku butaka bwagenewe kubakwaho ibikorwa rusange nk'imihanda.

Ikigo cya Kenya gishinzwe kubungabunga ibidukikije kivuga ko ibi bikorwa bijyanye no kuvugurura igishushanyo-mbonera cy'umujyi wa Nairobi.