Eritrea na Ethiopia byiyemeje kubyutsa umubano

Ahavuye isanamu, Fitsum Arega/Twitter
Nyuma y'imyaka 20 bidacana uwaka, ibihugu bya Eritrea na Ethiopia byiyemeje kubyutsa umubano ushingiye kuri za ambasade ndetse n'ubucuruzi.
Ibi byatangajwe ku cyumweru na Abiy Ahmed, Minisitiri w'intebe wa Ethiopia, na Perezida Isaias Afwerki wa Eritrea, mu nama y'amateka yabereye mu murwa mukuru wa Eritrea, Asmara.
Ni bwo bwa mbere abategetsi b'ibi bihugu byombi byo mu burasirazuba bw'Afurika bari bahuye mu gihe cy'imyaka igera kuri 20 yari ishize.
Mu magambo yanyuze kuri televiziyo y'igihugu ya Eritrea ubwo inama yari irimo kuba, Minisitiri w'intebe Abiy na Perezida Isaias bavuze ko bemeranyijwe gushyiraho ibiro by'abahagarariye ibihugu byombi mu murwa mukuru Addis Abeba no mu murwa mukuru Asmara.
Ndetse Eritrea yemereye igihugu cya Ethiopia kidakora ku nyanja, gukoresha ibyambu byayo biri ku nyanja itukura.
Ibihugu byombi byanemeranyijwe ko bigiye kongera kubyutsa ubuhahirane bushingiye ku ngendo z'indege ndetse no ku itumanaho rishingiye ku mirongo ya telefoni.
Ni inama yishimiwe muri Eritrea, aho abantu babarirwa mu bihumbi bagaragaye bari ku nkengero z'imihanda bazunguza amabendera y'ibihugu byombi.
Umubano hagati y'ibihugu byombi warazahaye nyuma yaho ubushyamirane bushigiye ku rubibi ibihugu byombi bisangiye buhitanye abantu babarirwa mu bihumbi amacumi mu myaka ya 1990.
Mu mwaka wa 2000, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y'amahoro. Ariko imyaka ibiri nyuma yaho, Ethiopia yanze umwanzuro wa nyuma w'akanama gashinzwe iby'umupaka - umwanzuro weguriraga Eritrea akarere ibihugu byombi byarwaniraga.
Uwo mwanzuro kandi weguriraga Eritrea umujyi wa Badme.
Kuva icyo gihe, ibi bihugu byombi byahoraga biryamiye amajanja, byambariye urugamba.
Iyi nama yo ku cyumweru ije ikurikira urugendo intumwa za Eritrea zagiriye mu murwa mukuru wa Ethiopia, Addis Abeba.
Ibaye kandi nyuma yaho Bwana Abiy avuze ko igihugu cye kizemera umwanzuro wa kariya kanama kigaga ku mupaka ibihugu byombi bihuriyeho.
Nubwo hari icyizere ariko, umunyamakuru wa BBC Emmanuel Igunza uri mu murwa mukuru Addis Abeba, aravuga ko bitazwi igihe abasirikare ba Ethiopia bazavira mu duce twashyamiranyije ibihugu byombi bigateza intambara ishingiye ku mupaka. Kuhava kwabo kandi ni kimwe mu bintu by'ingenzi Eritrea isaba.










