Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Uwageragezaga gutabara abaheze mu buvumo muri Thailande yapfuye
Uwahoze mu gisirikare kirwanira mu mazi yapfuye ubwo yageragezaga kurokora abahungu 12 n'umutoza wabo w'umupira w'amaguru baheze mu buvumo bwibasiwe n'imyuzure muri Thailande.
Saman Gunan yataye ubwenge ubwo yari arimo kuva mu buvumo bwa Tham Luang aho yari ari gutanga umwuka wo guhumeka.
Aba bahungu n'umutoza wabo bamaze hafi ibyumweru bibiri bari mu gice kimwe cy'ubu buvumo.
Babugiyemo igihe hari harimo umucyo ariko bahita basangwamo n'imvura nyinshi, yahise iteza imyuzure.
Abatabazi babiri mu byo koga b'Abongereza ni bo babonye bwa mbere abo baheze mu buvumo, babumazemo iminsi 10 bitendetse ku kibuye kinini kiri nko mu ntera y'ibirometero 4 uvuye ku muryango w'ubuvumo.
Kuva icyo gihe kugeza ubu, amatsinda y'abatabazi mu byo koga bo muri Thailande n'abo mu bindi bihugu by'amahanga bamaze kubagezaho ubutabazi bw'ibiribwa, umwuka wo guhumeka wa oxygen ndetse n'ubuvuzi.
Ariko impungenge zikomeje kwiyongera ku ngano y'umwuka wo guhumeka wa oxygen uri mu gice cy'ubuvumo abo bahungu n'umutoza wabo barimo.
Abategetsi bavuze ko wagabanutse ukagera ku kigero cya 15%. Ubusanzwe uba uri ku gipimo cya 21%.
Hanze y'ubuvumo imusozi, ibikorwa by'ubutabazi bihuriweho n'abasirikare n'abaturage b'abasivile birakomeje kugira ngo abo bahungu bakurwe mu buvumo amahoro.
Ku cyumweru, byitezwe ko hazagwa imvura nyinshi ivanze n'umuyaga, bikaba byateza indi myuzure.
Ku ikubitiro, abategetsi bari batekereje ku kuba barekera abo bahungu mu buvumo bagategereza ko igihe cy'imvura kirangira - ibintu byari kumaza abo bahungu amezi ane mu buvumo.
Ariko kuri uyu wa kane, Rear Admiral Apakorn Yookongkaew, umukuru w'umutwe wa gisirikare kabuhariwe muri Thailande, yavuze ko ubu abakora ubutabazi bibira mu mazi bashobora kuba nta yandi mahitamo bafite atari ukwiharahaza bagakora ubutabazi bwihuse.
Ubwo butabazi bwatuma barengera abo bahungu, bafite hagati y'imyaka 11 na 16 y'amavuko kandi bamwe muri bo bakaba badashobora koga.
Urupfu rwa Saman - wari ufite imyitozo yo ku rwego rwo hejuru mu byo koga - rwabaye ku wa kane rwagaragaje ibyago bihari byo kuva mu buvumo werekeza ku muryango wabwo.
Rwanagaragaje impungenge ku kuba hageragezwa gukura abo bahungu mu buvumo bamazemo igihe bahinamiranye, kandi baba bari kunyuzwa mu nzira zirimo imyuzure.