Umuraperi w'Umunyamerika XXXTentacion yishwe arashwe muri Florida

Umuraperi w'Umunyamerika XXXTentacion utavugwagaho rumwe, wari uri mu bari kuzamuka vuba mu muziki ndetse agashinjwa ibirego by'ihohotera rikorerwa mu rugo, yishwe afite imyaka 20 y'amavuko.

Yamamaye vuba nyuma yo gusohora imizingo ibiri y'indirimbo yakunzwe cyane.

Yarashwe ku wa mbere ubwo yavaga ahacururizwa imodoka mu majyepfo ya Florida, nuko ucyekwa witwaje intwaro agahita amurasa.

Polisi ikorera mu gice cya Broward yavuze ko XXXTentacion - ubundi witwa Jahseh Onfroy ku mazina ye y'ukuri atari ay'ubuhanzi - yahise ajyanwa ku bitaro aho yaje gupfira.

Akenshi yafatwaga nk'umwe mu baraperi batavugwaho rumwe cyane ndetse yashinjwaga ibirego by'ihohotera rikorerwa mu rugo.

Uyu muraperi watangiye kumenyekana ubwo yashyiraga indirimbo ku rubuga rwa interineti rwa SoundCloud, yari yarashimwe nk'impano ikomeye mu muziki.

Nyuma y'urupfu rwe, ubutumwa bw'akababaro bukomeje kwisukiranya butanzwe n'inkomarume mu muziki w'injyana ya hip-hop.

Ubuyobozi bwo mu gice yarasiwemo bwavuze ko Onfroy yavaga ahacururizwa imodoka mbere gato ya saa kumi z'umugoroba ubwo abantu babiri bacyekwa bitwaje intwaro bamwegeraga.

Nibura umwe muri bo yamurashe mbere yuko bombi bahunga bava aho ibyo byabereye mu gace ka Deerfield Beach kari ku birometero 69 mu majyaruguru ya Miami, bari mu modoka yijimye ihenze yo mu bwoko bwa SUV.

Abakora iperereza bavuze ko bigaragara ko bishoboka ko bwari ubujura. Videwo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga igaragara nk'iyerekana Onfroy yicaye yegamye mu modoka ye.

Uwabonye uko byagenze yabwiye urubuga TMZ rwandika ku makuru y'ibyamamare ko amasasu menshi yumvikaniye hanze y'inzu icururizwamo imodoka.

Mu ndirimbo zakunzwe cyane z'uyu muraperi harimwo SAD! na Moonlight, zahise zimenyekana cyane nyuma y'umuzingo w'indirimbo we wa mbere yasohoye mu kwezi kwa munani k'umwaka ushize.

Umuzingo we w'indirimbo uheruka watangiye uri ku isonga kuri Billboard 200 chart mu kwezi kwa gatatu. Uwo muzingo w'indirimbo wumviswe ku rubuga rwa interineti inshuro zigera kuri miliyoni zibarirwa mu magana.

Uwo muzingo w'indirimbo wavugaga ku ngingo zirimo agahinda gakabije ndetse yashimwe cyane na bamwe mu baraperi bakomeye.

XXXTentacion yahuye n'ibibazo bikomeye mu gukura kwe, aza no kwirukanwa mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye kubera kurwana.

Ariko yahise ashyira imbaraga ze n'uburakari mu muziki.

Ubutumwa bw'akababaro bwahise bwisukiranya ku mbuga nkoranyambaga.

Mu bagize ibyo batangaza harimo Kanye West.

Abinyujije kuri Twitter, yagize ati: "Ukiriho sinigeze nkubwira ukuntu nakwigiragaho".

Naho umukinnyi w'umupira w'amaguru Daniel Sturridge, wakiniye Liverpool n'ikipe y'igihugu y'Ubwongereza, we yagize ati:

"Ni umunsi w'agahinda ku muziki".