Irani: abagore 3 bamanitse ku nkoni ibitambaro byabo byo mu mutwe

Amafoto y'abagore batatu muri Irani bamanitse ibitambaro byabo byo mu mutwe ku nkoni yaciye ibintu kuri interineti nyuma yo gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Barasa nkaho babikoze mu gisa no guhangana n'abayobozi b'idini rya Isilamu muri icyo gihugu.

Babiri muri abo bagore bifotoreje ku muhanda unyuramo imodoka nyinshi i Teheran naho uwa gatatu yifotoreza mu rubuga ruri muri uwo mujyi rwagati.

Basaga nk'abigana ibyakozwe n'umugore wamaze ibyumweru byinshi muri gereza nyuma yaho avaniyemo igitambaro cye cyo mutwe mu myigaragambyo yarwanyaga leta mu kwezi gushize.

Muri Irani amategeko asaba abagore kwipfuka mu mutwe.