Papa Francis yasabye abakirisitu gufasha abimukira mu misa y'umugoroba wa Noheli

Papa Francis mu gitambo cya misa Noheli yashishilkarije Abagatolika kutirenganiza ibibazo bya miliyoni z'abimukira "bakuwe mu byabo".

Papa yagereranyije aba bimukira nka Mariya na Yozefu, igihe yasubiragamo imirongo y'inkuru iri muri Bibiliya y'uburyo bagenze bava i Nazareti bajya i Betelehemu ariko ntibabone aho baba.

Kuvuganira abimukira ku isi yabigize intego ye y'ibanze mu bu papa bwe.

Papa aranasoma misa isanzwe yo kuri Noheli izwi nka "Urbi et Urbi" kuri uyu wa Mbere.

Abakirisitu bizihije misa ya Noheli ku ivuko rya Betelehemu aho bivugwa ko yubatse Mariya yabyariye Yezu.

Mu gitambo cya misa ya saa sita z'joro, Musenyeri mukuru Pierbattista Pizzaballa yamaganye icyemezo cya perezida Trump cyo kwemeza ko Yeruzalemu ari umurwa mukuru wa Isiraheli.

Yanavuze ko Yeruzalemu itazaba umujyi w'amahoro niba abantu bamwe bahejwe.