Ubuyapani mu matora rusange y'igitaraganya

Ahavuye isanamu, Reuters
Abayapani bazindukiye mu matora rusange, aho ibipimo by'amajwi byerekana ko minisitiri w'intebe wabo, Shinzo Abem ari butsinde byoroshye.
Bwana Abe asabye ko haba amatora nyuma y'umwaka umwe gusa kugira ngo ahabwe izindi mbaraga n'abaturage abone uko azanzahura ubukungu ndetse akomeze gahunda ye ikaze mu rwego rw'ububanyi n'amahanga.

Ahavuye isanamu, AFP
Yasezeranyije ko nagaruka ku butegetsi ku nshuro ya kane, azakomeza kwita kuri gahunda y'ibitwaro bya kirimbuzi biri gukorwa na Koreya y'Amajyepfo.
Mu gihe abaturage bitabira amatora, hari umuyaga ukomeye cyane uri guteza imyuzure n'imvura ikomeye mu gihugu, ibi bikaba bishobora gutera ubwitabire bucye.






