BBC yatangije ibiganiro bishya mu Buhinde

Ishami rya BBC ritangaza amakuru agenewe abatuye hanze y'Ubwongereza - BBC World Service - ryatangije ibiganiro bishya mu ndimi enye zivugwa mu Buhinde.
Ibi biganiro bishya biri muri gahunda yo kwagura BBC World Service kubera amafaranga leta y'Ubwongereza yongereye ku ngengo y'imali.
Izi ndimi nshya enye ni Marathi, Gujarati, Telugu na Punjabi. Ziri mu ndimi 11 nshya BBC World Service imaze gutangiza muri gahunda yo kuyagura.
Ubu BBC World Service ifite ibiganiro mu ndimi mirongo ine zirimo n'icyongereza.






