Abanenga leta muri Togo ntibizeye ko hari ikizahinduka

Abatavuga rumwe na leta muri Togo baravuga ko batizeye ko hazagira ikizahinduka mu rwego rwa politiki nubwo bwose inteko nshingamategeko ifite gahunda yo kwiga ukuntu itegeko nshinga ryavugururwa.

Umuvugizi w'abatavuga rumwe na leta - Eric Dupuy - yavuze ko aya ari amayeri ya leta ishaka kuyobya uburari.

Abantu mirongo inani batawe muri yombi mu myigaragambyo yamaze iminsi itatu iba mu gihugu hose mu cyumweru gishize.

Abigaragambyaga basabaga ko igihe umukuru w'igihugu amara ku butegetsi gishyirwa kuri manda ebyiri.

Basabaga kandi ko Perezida Fore Gnassimbe - uri muri manda ye ya gatatu - ahita yegura.

Kuwa gatandatu, umuryango w'abibumbye wasabye Togo gushyiraho manda ebyiri umukuru w'igihugu atagomba kurenza ari ku butegetsi.

Umuryango umwe umaze imyaka mirongo itanu utegeka Togo kuko Perezida Faure Gnassimbe yasimbuye se, Gnassimbe Eyadema, ku butegetsi muri 2005.