Umwumvikano ngo wagarutse mu bayoboke ba Islam mu Rwanda

Ku munsi wo gusoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, Mufti w'u Rwanda Cheikh Hitimana Salim yishimiye ko umwuka mwiza wongeye kugaruka mu bayoboke batandukanye b'idini ya Islam.
Hari hashize iminsi havugwa umwuka mubi hagati y'abo mu bwoko bw'aba Sunni, aba ngo bakaba ari bo benshi mu Rwanda, n'abitwa aba Shia bavuga ko basa n'abahejwe.
Ngo hari n'igihe cyageze ubwo aba batashoboraga guhurira mu musigiti umwe .
Nyuma y'inama ikomeye iherutse guhuriza impande zombi mu mujyi wa Kigali, Mufti Hitimana Salim avuga ko ibintu bigenda bisubira mu buryo.
"Turashima Imana ko uyu munsi ugeze dufite ubumwe hagati yacu. Ntabwo ubumwe turabugeraho ijana ku ijana ariko turizera ko abavandimwe bazongera gutahiriza umugozi umwe kuko Imana dusenga ari imwe"

Mu Rwanda, uyu munsi ubaye mu gihe havugwa ibikorwa by'iterabwoba biregwa rumwe mu rubyiruko rw'abayoboke b'iri dini.
Kuri ubu abantu basaga 40 bakurikiranywe mu rukiko baregwa kuba bari baratangiye kwitabira ibikorwa by'iterabwoba.
Hari abafashwe bivugwa ko bari bagiye kwitabira urugamba rwa IS muri Irak na Syria ndetse n'abo ubushinjacyaha buvuga ko bafatanywe akayabo k'Amafranga yagombaga guhabwa urubyiruko kugira ngo rwemere kuyoboka uyu mutwe.










