Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Mu Rwanda haje akuma gacunga umuvuduko
Hashize umwaka usaga iteka ry'umukuru w'igihugu ritegetse ko imodoka zitwara abagenzi zishyirwamo utu twuma ariko kugeza ubu ngo hari hagishakishwa ko ryashyirwa mu bikorwa.
Ngo ikigenderewe ni ukugabanya impanuka zo mu mihanda zivugwa mu byambere bihitana abantu benshi mu gihugu.
Aka kuma kiswe speed governor kagena umuvuduko imodoka igafite idashobora kurenza.
Bwana Jean Pierre Rukundo ni umuyobozi wa Beno Cars Ltd, ikigo cyahawe inshingano zo gushyira ubu buhanga mu mamodoka, avuga ko mu gihe imodoka igeze ku muduko wa km 55 mu isaha itangira gusakuza ikumenyesha ko uriko urihuta cane.
Waba ushatse kurenza umuvuduko wa km 60 mu isaha ikagusubiza hasi ku muvuduko uri hagati ya km 25 na 30 mu isaha.
Igipolisi cy'Urwanda kivuga ko nta gihe ntarengwa cyahawe imodoka cyo kuba zambitswe utu twuma.
Ariko igipolisi cy'U Rwanda kivuga ko ubu amategeko agiye guhita atangira kubahirizwa uretse ko mu minsi ya mbere ngo kitazihutira gutanga ibihano.
Ikindi ngo utu twuma tugiye kongerwa mu bisabwa hagenzurwa ubuzima bw'imodoka busuzumwa buri mwaka n'ikigo cyashyiriweho icyo.
Bamwe mu batwara imodoka zitwara abagenzi cya Nyabugogo, babwiye BBko ata kintu na busa aka kuma kabatwaye kuko n'ubundi ngo iyo wirukaga wacibwaga amafranga.
Biteganijwe ko imodoka zigera ku bihumbi 6000 ari zo zirebwa n'iki cyemezo.
Nta kiravugwa ku mapikipiki n'amagare kandi na byo byifashwwa cyane mu gutwara abantu n'ibintu kimwe n'uko imodoka z'abantu ku giti cyabo zisa n'izibaye zisonewe n'iki cyemezo.