Perezida wa Sudani yepfo Salva Kiir yiyemeje guhagarika imirwano

Perezida wa Sudani yepfo, Salva Kiir, yategetse ingabo ze guhagarika imirwano zirwana n'ingabo zishyigikiye visi Perezida Riek Machar mu murwa mukuru Juba.

Iyo mirwano yatangiye kuwa gatanu imaze kugwamo abantu babarirwa mu magana.

Umuvugizi wa Perezida Kiir yavuze ko yiyemeje gukorana n'umwungirije Riek Machar mu gushyira mu bikorwa amasezerano y'amahoro yashyizweho umukono umwaka ushize.

Akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi kasabye ko imirwano ihagarara.

Amakuru aturukayo aravuga ko habaye ibikorwa byo gukozanyaho kandi hakumvikana n'urusaku rw'imbunda mu murwa mukuru Juba.

Mu minsi mike ishize, abantu babarirwa mu magana baguye mu mirwano hagati y'ingabo zishyigikiye Perezida Salva Kiir n'abasirikare bashyigikiye Riek Machar umwungirije.

Hari kandi ibitero byagabwe ku baturage b'abasivil ndetse no ku nyubako ONU ikoreramo.

Akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi kakaba kavuga ko ibi ashobora kuba ibyaha byo mu ntambara.

Ibihugu byinshi birimo gufata ingamba zo kuvana muri Sudani yepfo abaturage babyo n'abakozi b'imiryango itabara abari mu kaga bari muri icyo gihugu.

Abantu bafite ubwoba ko iyi mirwano ishobora kuvamo intambara yakwadukira igihugu cyose.