Rwanda: 11 bashobora kuba bishwe n'inzoga y'ibitoke

Ibitoke

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Urwo ruganda rukora inzoga y'ibitoki ntirwari bwahabwe uruhushya rwo kuyishyira ku isoko

Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha - RIB rutangaza ko rufunze abantu batanu barimo umuyobozi w'uruganda rukora inzoga mu bitoki na rwo rwahagaritswe.

Aba bafashwe nyuma y'aho abantu 11 baherutse gupfa bikavugwa ko bishwe n'inzoga z'uru ruganda rwari rutarahabwa uburenganzira bwo gukora.

Igenzurwa rya gihanga ryakozwe ngo ryagaragaje ikinyabutabire cya methanol mu bifu by'abantu bapfuye.

Itangazo ry'urwego rw'ubugenzacyaha, RIB, ryemeza ko umuyobozi w'uruganda rwenga inzoga rwa RwandaBev ari umwe muri batanu bafunze kuva kuwa mbere.

Bwana Marcel Ngarambe na bagenzi be bakurikiranyweho icyaha cyo kwica bitavuye ku bushake ndetse n'icyo gukora no gucuruza igifatwa nk'ikiyobyabwenge cyoroheje.

Inzoga itungwa agatoki ni iyitwaga Umuneza yengwa mu bitoki.

Uretse aba bapfuye guhera ku munsi wa Noheli kuzamura, abandi bane baracyari mu bitaro ngo bakaba baratakaje ubushobozi bwo kureba biturutse kuri ibi binyobwa.

Mu itangazo cyasohoye, ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw'ibiribwa n'imiti cyo kivuga ko gihagaritse uru ruganda mu gihe amagenzura akomeza.

Iri tangazo kandi rivuga ko bibujijwe gukomeza gucuruza inzoga zari zaramaze kugezwa ku isoko.

Igenzura ry'ibanze ngo ryerekanye ko hatahuwe ikinyabutabire cya methanol mu bifu by'abapfuye nyuma yo kunywa iyo nzoga, naho iperereza rikaba rikomeje kugira ngo hamenyekane ingaruka zose zatewe n'iyi nzoga.

Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw'ibiribwa n'imiti kivuga ko hari inganda nyinshi ziri mu gihugu zikora ibiribwa n'ibinyobwa ariko zose zikaba zitarahabwa uburenganzira bwo kubijyana ku isoko.

Iki kigo kivuga ko hari abahabwa ibyangombwa by'ishoramari bagatangira gukora no gucuruza kandi batarahabwa uburenganzira bwo gucuruza.

Inama y'igitaraganya yakurikiye impfu z'aba bantu yemeje ko hagiye gushingwa mu gihugu cyose itsinda ryo guhiga inzoga zikorwa mu buryo butemewe.