Rwanda: Kwibuka Jenoside birakorwa mu buryo bitigeze bibaho mbere

Mu myaka 26 ishize nta bundi u Rwanda rwari rucecetse gutya ku itariki 07/04, umwe mu minsi ikomeye mu gihugu kuva mu 1994, gusa ubu coronavirus yahagaritse ubuzima busanzwe, uyu munsi abantu baribuka bari mu ngo zabo.

Hateganyijwe umuhango muto witabirwa n'abategetsi bacye ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali, hitezwe kandi ijambo nyamukuru ry'umunsi rica kuri televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga.

Birashoboka cyane ko ryatangwa na Perezida Paul Kagame, ijambo rye ku munsi nk'uyu buri gihe riba ritegerejwe.

Ubusanzwe kiba ari icyumweru cyose cyahariwe ibikorwa byo kwibuka mu gihugu.

Ariko komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside,CNLG, iherutse gutangaza ko byahindutse, usibye uyu muhango uteganyijwe uyu munsi, abantu bazibukira mu ngo zabo.

Mbere, Abanyarwanda benshi bitabiraga imihango yo kwibuka yaberaga ku nzego zose z'ubutegetsi mu gihugu, ku bigo byigenga n'ibya leta, mu rugendo rwo kwibuka... ibi byose ubu ntibizaba.

Kuri iyi tariki, saa sita z'amanywa ubusanzwe hafatwa umunota wo kwibuka mu mfuruka zose z'igihugu, uyu munsi uyu munota abantu barawufata bari mu ngo zabo nk'uko babisabwe na CNLG.

Josiane Uwanyirigira warokotse jenoside yabwiye BBC ati: "Ntabwo bisanzwe. Nta kindi gihe nzi imihango yo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi yagize ikintu kiyihungabanya gutya".

"Igihe cyose twajyaga mu biganiro, tukajya muri 'walk to remember', ibyo bigafasha umuntu kuko iyo ari kumwe n'abandi baganira agahinda kabo bakibuka, ariko ubu kwibukira Jenoside mu rugo ntibyoroshye kuko ni ukuguma mu nzu".

Jenoside mu Rwanda yatangiye tariki 07/04/1994 imara iminsi 100 nk'uko bivugwa n'Umuryango w'abibumbye wagize iyi tariki "umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana jenoside yakorewe Abatutsi".

Jenoside yatangiye nyuma y'ihanurwa ry'indege yarimo Perezida Juvénal Habyarimana wategekaga u Rwanda wari kumwe na Perezida Cyprien Ntaryamira w'u Burundi mu ijoro rya tariki 06/04/1994.

Kuri iyi tariki ya 07/04, bamwe mu batavuga rumwe n'ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda, bakoraga imyigaragambyo mu mihanda imwe mu mijyi y'i Burayi, bamagana ubutegetsi n'uburyo buvuga jenoside.

Ambasade z'u Rwanda mu mahanga nazo zateguraga imihango yo kwibuka kuri iyi tariki cyangwa undi munsi muri uku kwezi.

Ibi byose ntabiteganyijwe kuko imijyi yo mu Burayi iri mu izahajwe na coronavirus, cyangwa se yahagaritse ubuzima busanzwe (lockdown).

Uwanyirigira ati: "Iyi virus irakomeye, ariko ntibimbuza kwibuka abanjye uyu munsi, ndabazirikana aho ndi mu rugo".