Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Rwanda: Ahereye ku nkuru za nyirakuru, yasohoye igitabo cyigisha abana urukundo, kugira gahunda...
Nadia Lorraine Niyonsaba umukobwa w'imyaka 23 uyu munsi yasohoye igitabo yise 'Nyiraneza' yandikiye abana bazi gusoma bari munsi y'imyaka 12.
Ni igitabo avuga ko kigamije kubakundisha Ikinyarwanda, kubigisha urukundo, kugira gahunda no guha agaciro abana barezwe na ba nyina gusa.
Niyonsaba yarangije kaminuza umwaka ushize mu ishami rya 'business information techology', akaba n'umwanditsi ukibitangira nk'uko abivuga.
Yabwiye BBC ko akiri muto yakunze cyane kuba iruhande rwa nyirakuru wamubwiraga inkuru akanamucira n'imigani bya kera, ibi akabifata mu mutwe.
Ati: "Nkiri muto kandi nakundaga cyane gusoma no gushakisha ibitabo by'abana ngo mbisome. Uko ngenda nkura kandi nsoma byageze aho nkisanga ndimo nandika ku ruhande".
Nyiraneza, igitabo cye cya mbere
Mu nkuru n'imigani nyirakuru yamubariraga zimwe muri zo ni inkuru ya "Irebe na nyirakuru Nyiraneza" hamwe n'umugani wa "Sebwenge", ibi ni byo bigize ibice bibiri by'igitabo cye.
Mu 2018, nyirakuru wa Lorraine Niyonsaba yarapfuye, maze atekereza icyo abuzukuru asize bazakomeza kumwibukiraho.
Ati: "Mbere intego yanjye kwari nko kwandikira babyara banjye ngo bajye bibuka nyogokuru, ariko nyuma nsanga n'abandi bana bose bo mu Rwanda bafite icyo bakwigira mu nkuru za nyogokuru".
Niyonsaba avuga ko yahise atekereza kwandika igitabo cy'abana ahereye kuri izo nkuru, maze atangira gufata amasomo magufi yo kwandika ibitabo by'abana.
Ati: "Wari n'umushinga wo guheraho kuko hari byinshi nandika bigahera mu mashini yanjye, ndavuga nti 'reka ngerageze uyu uzantinyura n'ibindi byose mfite bitari iby'abana nzagende mbisohora'".
Kizagira akahe kamaro?
Niyonsaba avuga ko yashakaga kwandika igitabo kiri mu Kinyarwanda kuko ari ururimi usanga bamwe badaha agaciro, yizeye ko kizafasha abana gukunda Ikinyarwanda.
Ati: "Uretse iby'ururimi, kirimo no kwigisha abana urukundo, kugira gahunda, kumenya kwita ku bintu n'ibindi...
Ikindi kirimo, usanga mu bitabo akenshi uwo inkuru ishingiyeho aba ari umuhungu, ari abagabo gutyo...rero iki ni igitabo kirimo umwana w'umukobwa wakuze arerwa n'abagore."
Niyonsaba avuga ko ibi ari ibintu bibaho cyane muri sosiyete ariko ngo abantu babifata nk'ikibazo bikanatera ikibazo abana barezwe n'ababyeyi b'abagore gusa.
Ati: "Rero njyewe ngamije kwereka abana ko ibyo byose bibaho kandi bidakwiye kugira umwana bitera ikibazo".
Uyu munsi ku wa kabiri i Kigali , Niyonsaba yagiye mu icapiro gufata ibitabo bye bya mbere byasohotse, afite intego yo kubigeza mu masomero atandukanye mu gihugu.
Avuga kandi ko azashyira kopi iri 'digital' y'iki gitabo kuri internet no kugishyira kuri 'applications' zigurisha ibitabo 'online' ngo byorohere n'abari mu mahanga bashaka kugiha abana babo.