Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Rwanda: Urugendo rwa Pascasie uri gukora PhD mu bugenge n'inama aha abakobwa
Yvette KABATESI/BBC Gahuzamiryango
Pascasie Nyirahabimana ni umwe mu bagore bacye mu Rwanda bize ubumenyi ishami ry'ubugenge (physics), ubu ari gukora PhD ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu myigishirize y'ubugenge, abwira abakobwa bakiri bato amahirwe bo ubu bafite yo kwiga amasomo y'ubumenyi.
Mu kiganiro na BBC, uyu mwalimukazi wa kaminuza mu ishami ry'ubugenge avuga ko nawe atatekerezaga ko aziga ubugenge cyangwa ngo agere aho ageze ubu.
Pascasie, umubyeyi w'abana bane ati: "Twebwe ntabwo twigaga ufite intumbero kuko no kwiga icyo gihe ntibyari byoroshye.
"Twageraga ku kigo bakatubwira bati hano hari amashami aya n'aya, banshyira mu mibare n'ubugenge, urumva niryo bashyizemo ntabwo ari iryo nihitiyemo".
Madamu Pascasie avuga ko yiga mu mashuri abanza umuntu wari aho wize amashuri menshi yari mwalimu.
Ati: "Nanjye rero naravugaga nti 'ngize amahirwe ngatsinda amashuri yisumbuye nazaba mwalimu".
Jenoside yabaye ageze mu mwaka wa kane w'ayisumbuye, ababyeyi be bombi baricwa asigarana inshingano yo kurera barumuna be.
Ati: "Nahise mpagarika amashuri nubaka urugo mu 1995, mu 1996 mba ndabyaye ariko twumvikana n'umugabo ko agomba gusigarana umwana nkajya kwiga".
Avuga ko umugabo we yamushyigikiye akajya kwiga, kandi atanaretse inshingano yo kurera umwana, imirimo ubusanzwe yombi itoroshye kuko isaba umwanya uhagije.
Ati: "Ibyo rero byatumaga mvuga nti 'ngomba kwiga cyane nkazarangiza amashuri bikamfasha guteza imbere ubuzima bwanjye n'ubw'umuryango wanjye'".
Yaciwe intege ariko arusha abandi
Mu myaka ya nyuma y'ubwigenge, hariho ishami ry'ayisumbuye ryigisha kwita ku muryango, rizwi nka 'familiale', yari nk'umwihariko w'abakobwa, abahungu bakaba aribo biga ibindi.
Nubwo nyuma byahindutse abakobwa bacye bakagenda biga andi mashami, ariko kugeza mu myaka ya vuba abakobwa bakomezaga gucibwa intege ko amashami y'ubumenyi atari ayabo.
Pascasie Nyirahabimana nawe avuga ko yabwiwe amagambo nk'ayo yo kumuca intege, akayumva ariko ntayahe agaciro.
Ati: "Ibibazo nahuye nabyo bikomeye ni imyumvire y'abantu batandukanye, ntibumvaga uburyo umugore ajya kwiga ubumenyi kandi ntibumva uko wabifatikanya n'izindi nshingano".
Ariko yarangije ayisumbuye, yiga na kaminuza ayirangiza ari imbere y'abandi bose biganaga.
Ati: "Twize turi abanyeshuri 15, ninjye gusa wabonye amanota yo hejuru, rero wakwibaza uti ni gute umuntu ashobora kubona amanota yo hejuru mu bahungu ari umukobwa cyangwa se ari umudamu?"
Inama aha abakobwa bakiri bato
Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n'umuco, UNESCO, rivuga ko abagore bari mu bushakashatsi muri siyansi ku isi batagera kuri 30%.
Iri shami rivuga kandi ko abagore bari munsi ya 30% ari bo bagera muri za kaminuza mu masomo ya Siyansi, Ikorabuhanga, Engineering n'Imibare azwi nka STEM.
Iri shami rivuga ko iki ari icyuho gikomeye mu iterambere kuko umubare munini w'abatuye isi ari abagore.
Pascasie asaba abakobwa bakiri bato kwiremamo icyizere, kumenya ko bafite ubushobozi bungana n'ubw'abahungu ndetse ko ubu banafite amahirwe.
Ati: "Njyewe nagendaga ntafite uwo ndeba, ariko bo baragenda batureba imbere, ubwoba bafite rero nibatwegere tubafashe kugira ngo ejo aho turi nituhava bazahajye".