Rwanda – Uganda: Inama y’abakuru b’ibihugu bine yemeje ubutaha ko izabera ku mupaka

Ahavuye isanamu, Rwanda Presidency
Inama y'abakuru b'ibihugu bine yongeye guteranira i Luanda muri Angola ngo yige uko yakemura amakimbirane hagati y'ubutegetsi bw'u Rwanda n'ubwa Uganda yemeje ko izayikuriza ibera ku mupaka w'u Rwanda na Uganda.
Inama iheruka yabaye mu kwezi kwa munani umwaka ushize, yarangiye Perezida Kagame na Perezida Museveni bemeye ko bagiye kurangiza ibibazo byari bihari.
Ibi ariko ntibyashobotse kuko amakimbirane akomeje nubwo hari ibikorwa byakozwe bigaragaza ubushake bwo gukemura aya makimbirane.
Inama yo kuri iki cyumweru nayo yatumijwe kandi iyoborwa na Perezida João Lourenço wa Angola, na Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo, bombi bayirimo nk'abahuza.
Imwe mu myanzuro yatangajwe nyuma y'iyi nama;
- Kurekura abaturage bafunze ba buri gihugu, bagrajwe kandi bari ku rutonde buri ruhande ruzaha urundi.
- Impande zombi zigomba kwirinda ibikorwa byose byagaragara nko gufasha, gutera inkunga cyangwa gutoza abagamije guhungabanya igihugu gituranyi.
- Buri gihugu kigomba gukomeza kurengera no kubaha uburenganzira bwa muntu bw'abaturage b'ikindi.
- Gukomeza ibikorwa bihuza intumwa zashyizweho n'ibihugu byombi mu rwego rwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry'ibi byemezo.
- Indi nama nk'iyi y'ibi bihugu bine izabera ku mupaka wa Gatuna/Katuna uhuriwe n'ibihugu byombi tariki 21/02 uyu mwaka.
Ubutegetsi bwa Uganda bushinja ubw'u Rwanda kwivanga mu mitegekere ya Uganda n'ubutasi ku butaka bw'iki gihugu.
Ubw'u Rwanda bushinja ubwa Uganda gufasha abashaka guhungabanya u Rwanda, gukorera iyicarubozo no gufunga binyuranyije n'amategeko bamwe mu banyarwanda muri Uganda.
Amakimbirane y'ibihugu byombi yatumye hari abaturage b'ibihugu byombi bahasiga ubuzima.
Yatumye kandi u Rwanda 'rufunga' umupaka munini wakoreshwaga cyane wa Gatuna, runabuza abaturage barwo kwambuka bajya muri Uganda.










