Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Uko Trump avuga abagore ntibizamukoraho mu matora ya 2020?
Hari abagore ubu bamaze gutangaza ko mu 2020 bazahatanira umwanya yicayemo, ururimi akoresha avuga abagore rushora kuzamukoraho icyo gihe.
Mu kiganiro n'abanyamakuru, aho kuvuga mu izina Marie Yovanovitch wari Ambasaderi wa Amerika muri Ukraine, Trump yagize ati: "uwo mugore".
Madamu Yovanovitch, Trump yavanye mu mirimo mu kwezi kwa gatanu, tariki 15 z'uku kwezi yatanze ubuhamya mu nteko iri kwiga ku kweguza Bwana Trump.
Yavuze ko yavanywe mu mirimo ye kubera "abantu bafite imigambi yo kwibazwaho".
Mu gusobanura impamvu yamuhagaritse, kuwa gatanu ushize Bwana Trump yabwiye ikiganiro Fox&Friends ko "yumvise ibintu bibi" kuri "ambasaderi, uwo mugore".
Ati: "Uwo mugore, si umumarayika, sibyo? Kandi hari ibintu byinshi yakoze ntishimiye".
Porofeseri Marianne LaFrance, umuhanga mu by'imitekerereze wo muri kaminuza ya Yale, avuga ko iyi mvugo ari urugero rw'imvugo mbi ipfobya igitsina runaka.
Ati: "Ni nko kuvuga ko atari umuntu, atari umukozi w'umunyamwuga, ahubwo icya mbere ya byose ari umugore".
Madamu LaFrance avuga ko usanga benshi bihutira kugaragaza ko umuntu mbere y'ibindi ari umugore.
Ati: "Ntabe 'umunyapolitiki' ahubwo 'umunyapolitiki w'umugore'. Kandi kenshi nta uvuga ngo 'umunyapolitiki w'umugabo'".
Amateka mabi muri ibi
Na mbere y'uko aba perezida, Bwana Trump yari afite amateka mu magambo atavugwaho rumwe ku bagore.
Mu 2005 mu ijambo rye hari aho yavuze ati "gucakira umugore ku gitsina" riri mu yavuzweho cyane, mu 2016 ryongeye kugarukwaho kenshi.
Hari andi magambo Trump yagiye avuga ku bagore nka Hillary Clinton, Carly Fiorina, Elizabeth Warren, Heidi Cruz mu buryo benshi bemeza ko bugamije kubibasira nk'abagore aho gushingira kubo ari bo.
Yewe n'abagore bamushyigikiye nabo ntiyabasize mu kubavugaho atya.
Kuwa gatanu, Bwana Trump yabwiye Fox & Friends ko umujyanama we Kellyanne Conway ari umukozi mwiza ariko hari "ibyo yaba yarakoreye umugabo we" George, unenga cyane Trump.
Yagize ati: "Umenya hari ibintu bibi yamukoreye [George] kuko uriya mugabo ni umusazi".
Bimwe mu byo Trump yavuze kuri aba bagore:
- Hillary Clinton: "Nta buranga afite. Nta rutege [stamina]afite, mbisubiyemo nta rutege afite, kandi nemera ko nta rutege afite."
- Carly Fiorina washaka kwiyamamaza kuba perezida: "Reba iriya sura ye! Hari umuntu wayitora? Muribaza iriya sura ari iya perezida wacu?"
- Senateri Elizabeth Warren: "Bwenge bucye Elizabeth Warren, umwe mu basenateri ba Amerika badatanga umusaruro, afite umunwa mubi."
- Umunyamakuru Megyn Kelly: "Mwabonaga ko ari kuva amaraso mu maso. Amaraso ari kuva n'ahandi..."
- E Jean Carroll wamureze kumuhohotera: "No 1, si ubwoko bw'abo nkunda . No 2, ntabyabayeho. Ntabyabayeho, OK?"
- Rosie O'Donnell umunyarwenya batajya imbizi: "Ntacyo amaze. Ni gute ubundi ajya kuri televiziyo? Arijye uyiyobora namureba muri iriya sura ye ibyimbye, mbi, nkamubwira nti 'Rosie, ndakwirukanye.'"
- Ivanka Trump: "Afite ikimero cyiza cyane. Narabivuze ko Ivanka iyo aba atari umukobwa wanjye mba naramuterese."
Trump - umuntu wita cyane ku bagore?
Nubwo avuga byinshi bitavugwaho rumwe ku bagore - no kuba guverinoma ye ibonekamo abagabo cyane - byaba bibogamye kuvuga ko Bwana Trump yigizayo n'abagore bakomeye mu ba hafi ye.
Uretse Ivanka, uri mu bajyanama ba White House, mu bantu bakomeye mu butegetsi barengera perezida umunsi ku wundi ni; Madamu Kellyanne n'ushinzwe itangazamakuru Stephanie Grisham.
Uwabanjirije Madamu Grisham nawe yari umugore, Sarah Huckabee Sanders.
Ubwo yabajijwe cyane ku myifatire ye imbere y'abagore, Bwana Trump yagize ati: "njyewe nkunda abagore".
Uyoboye ibikorwa bye byo kwiyamamaza ni Brad Parscale, ariko mu bandi bakomeye mu bikorwa bye byo kwiyamamaza harimo abagore barenga 10 mu bajyanama n'abayobozi.
Ibi bivuze iki mu matora ya 2020?
Mu kwezi kwa kane, ubushakashatsi bwakozwe na Pew Research Center bwagaragaje ikibazo mu buryo ibitsina byombi bifata ubutegetsi bwa Trump.
Munsi gato ya 50% by'abagabo babajijwe bavuze ko bishimiye uko Trump ategetse Amerika, abagore bo bari 32%.
Ubu bushakashatsi buvuga ko mu myaka ye ibiri ya mbere ku butegetsi abagabo bari babwishimiye kuri 44% naho abagore kuri 31%.
Iki ni ikinyuranyo kinini kurusha ibindi kuva kubwa perezida George Herbert Walker Bush.
Mu gihe mu matora ya 2016 yabonye amajwi menshi mu bagore b'abazungu batoye, ubu bishobora kuzamugora kubona amajwi yabo nanone nk'uko ubushakashatsi bushya bwabyerekanye.