Mohammed bin Salman araburira isi ko ibiciro bya petrol bizatumbagira

Igikomangoma cya Arabie Saoudite kiravuga ko ibiciro by'ibikomoka kuri petrol bishobora 'kuzamuka cyane' niba isi ntacyo ikoze ngo ihagarike ibikorwa bya Iran

Mohammed bin Salman avuga ko intambara hagati y'iki gihugu ayoboye na Iran yakwangiza ubukungu bw'isi, ni nyuma y'ibitero ku nganda zabo za petrol, ashinja Tehran.

Ubwo yavuganaga n'ikinyamakuru CBS, yavuze ko yemera mu buryo runaka uruhare mu iyicwa ry'umunyamakuru Jamal Khashoggi.

Gusa yahakanye ko ubwe ari we watanze amabwiriza yo kumwica.

Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe bavuga ko Mohammed bin Salman ari we ubwe wicishije Bwana Khashoggi kuko yavugaga ibibangamiye ubutegetsi bwe.

Mu kiganiro yatanze ejo ku cyumweru, Mohammed bin Salman yagize ati: "Ndemera ko nabigizemo uruhare muri rusange nk'umutegetsi w'igihugu kuko byakozwe n'abantu bakorera leta yacu".

Ibyo avuga kuri petrol

Iran yahakanye uruhare mu bitero byakozwe ku nganda za petrol za Arabia Saudite.

Gusa Mohammed bin Salman, uzasimbura se nk'umwami, yagize ati: "Niba isi idahagaritse ibikorwa bya Iran, tuzabona ingaruka zigera ku nyungu z'isi yose.

"Gutunganya no gutanga petrol buzahungabana, ibiciro nabyo bizamuke ku kigero kinini cyane tutigeze tubona mu gihe cyacu".

Yibukije ko akarere barimo (uburasirazuba bwo hagati) gatanga 30% bya petrol yose icuruzwa ku isi, 20% by'inzira y'ibicuruzwa ku isi na 4% by'umusaruro mbumbe w'isi.

Ati: "Mwibaze ibyo bintu bitatu nibihagarara. Bisobanuye gutembagara k'ubukungu bw'isi. Kandi si ubwa Arabie Saoudite gusa cyangwa uburasirazuba bwo hagati ".

Arabie Saoudite ivuga ko utudege twa 'drones' 18 twarashe za 'missiles' ku nganda zayo zicukura zikanatunganya petrol ahitwa Abqaid na Aramco tariki 14 z'uku kwezi.

Abarwanyi b'aba Houthi bo muri Yemen, bivugwa ko bafashwa na Iran, nibo bigambye ibi bitero.

Gusa Arabia Saudite na Amerika bavuga ko ibi byakozwe na Iran ndetse bigatuma ibiciro bya petrol bizamuka ku isi kuko bibasiye ahava 5% by'iyo ku isi yose.