Amavubi y’u Rwanda yatsinze Seychelles yizera gukomeza

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yatsinze ikipe ya Les Pirates ya Seychelles ibitego bitatu ku busa mu murwa mukuru Victoria mu ijonjora ry'ibanze ryo gushaka umwanya mu gukombe cy'isi cya 2022.

Amavubi y'umutoza Vincent Mashami ntabwo yagowe n'uyu mukino kuko yagaragaje ko arusha Seychelles guhererekanya neza no gushaka amahirwe yo gutsinda.

Mbere y'umukino, umukinnyi Haruna Niyonzima - uri mu nararibonye z'Amavubi - yavanywe ku rutonde rw'abagombaga gukina kuko hagaragaye 'passports' ze ebyiri zerekana ko afite imyaka itandukanye.

Mu gice cya mbere Amavubi yatsinze ibitego bibiri; Hakizimana Muhadjiri - Mwishywa wa Haruna Niyonzima - ku munota wa 31 ku ishuri yaterete hanze y'urubuga rw'amahina.

Igitego cya kabiri kinjijwe na Yannick Mukunzi ku munota wa 36 kuri 'corner' yari itewe na Hakizimana Muhadjiri igice cya mbere kirangira ari bibiri ku busa.

Igice cya kabiri nabwo Amavubi yakomeje kurusha Les Pirates, ikipe yari kuri stade yayo ariko hari abafana mbarwa baje kuyishyigikira.

Ku munota wa 80, Meddie Kagere yatsindiye Amavubi igitego cya gatatu cyahaye impamba nziza iyi kipe yo gutahana i Kigali aho umukino wo kwishyura uzabera kuwa kabiri tariki 10 z'uku kwezi kwa cyenda.

Amakipe 28 ya nyuma muri Afurika ku rutonde ruheruka rwa FIFA niyo ari gukina imikino y'ijonjora ry'ibanze, atsinze iyi mikino azahita ajya mu matsinda y'indi mikino yo gushaka umwanya mu gikombe cy'isi.