Igikona cyari cyarimonogoje mu gusagarira abantu muri Australia bakishe

Ahavuye isanamu, FAIRFAX MEDIA / GETTY
Igikona kinini cyari cyarimonogoje mu gusagarira rubanda i Sydney muri Australia cyarashwe kirapfa, bituma abakunzi b'ibisiga bagaragaza ko bitabashimishije.
Abategetsi muri aka gace bo bavuga ko kurasa iki gisiga byari ngombwa kandi atari umwanzuro wahutiweho, kubera uburyo cyasagariraga abantu.
Iki gikona kimaze igihe gisagarira rubanda rw'ahitwa Hills Shire mu mujyi wa Sydney, ibinyamakuru byaho bivuga ko hari n'abajyanywe mu bitaro cyabakomerekeje.
Ibikona byo muri iki gihugu ni ubwoko butandukanye n'ibyo tuzi mu karere kacu. Nubwo nabyo byitwa ibikona.
Mu gihe cyo kurinda kwabyo, ibyaho bigira amahane bigasagarira abantu bageze aho biri, gusa amategeko yaho arabirengera akabuza rubanda kubyibasira.
Iki cyo ariko cyari 'kasha', kuko i Hills Shire abantu barenga 40 bagaragaje uburyo cyabagiriye nabi.
Umwe mu baturage ba hano yafashwe n'uburwayi bw'umutima ubwo cyari kimaze kumutera ijanja nk'uko bivugwa n'igitangazamakuru cya Leta ABC cyo muri Australia.
Umutegetsi muri aka gace yabwiye ABC ko iki gikona "cyateraga abantu bidasanzwe kandi cyakundaga kuza hasi kenshi" gishaka gucakira abantu mu maso.
Bari baragihimbye "Windsor Road Monster" kubera imyaka myinshi kimaze cyarimonogoje.
Cyagereranywa na Saruhara rwa Nkomokomo cyo muri wa mwandiko w'Ikinyarwanda - ku bigiye mu bitabo bya kera - nacyo ngo cyari cyaratumye amayira atagendwa umwami atakigemurirwa kubera ubukana bwacyo.
Umuntu umwe yanditse ku mbuga nkoranyambaga avuga uburyo iki gikona cyamushwaratuye bikomeye mu maso. Undi nawe ati: "Sindabona igikona giteye ubwoba gutya".
Inshuro nyinshi ababishinzwe bagerageje kugitega ngo bagifate birabananira, kugeza ubwo ikigo gishinzwe inyamaswa gitanze uburenganzira ngo bakirase gipfe.
Byababaje benshi
Ubutegetsi buvuga ko nta kundi byari kugenda, abakunzi b'ibisiga bo barakajwe n'iki gikorwa cyo kucyica.
Igitangazamakuru kibanda ku nyamaswa 'Wildlife magazine' gisubiramo amagambo y'inzobere mu biguruka Darryl Jones avuga ko gutega no gufata igikona ari ibintu byoroshye, bityo atishimiye ko cyishwe.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Emma Hurst, umudepite wo mu ishyaka ry'ubutabera ku nyamaswa, yavuze ko kiriya gikona ibyo cyakoraga ari ukurengera abana bacyo.
Ati: "None ubu abana bacyo nabo bashobora kwicwa n'inzara cyangwa kwicwa n'izindi nyamaswa".
Uyu mudepite agaya cyane umwanzuro w'ubutegetsi bw'aha hantu wo kwica iki gisiga.
Ibikona byo muri Australia abantu benshi baho barabikunda nubwo bijya bibasagarira, iki cyo kikaba cyari gifite umwihariko wacyo ujya gusa n'uw'igisiga kinini Saruhara rwa Nkomokomo.
Saruhara rwa Nkomokomo 'umwami w'ibishwi n'ibisiga' nacyo cyishwe n'umugaragu w'umwami witwaga Ngarama kuko cyari cyaratumye hari inzira zitagendwa amaturo ntagere ku mwami.
Saruhara rwa Nkomokomo yo yishwe abavuganira n'abarengera inyamaswa bataraza. Na Internet yari itarabaho!!










