'Igihugu kizakurengera' – Minisitiri abwira umuririmbyi wo mu Rwanda wemeje ko ari umutinganyi

Nabonibo

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA

Insiguro y'isanamu, Albert Nabonibo umuhanzi w'indirimbo z'Imana mu Rwanda

Abantu benshi mu Rwanda no mu Burundi bagaragaje gutangazwa n'umuririmbyi w'indirimbo z'Imana mu Rwanda wemeje ko ari umutinganyi, abenshi ntibabyakiriye neza gusa hari n'abubaha imiterere ye.

Muri bo harimo umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'u Rwanda Olivier Nduhungirehe wamusabye gukomeza akaririmbira Imana.

Ku mbuga nkoranyambaga abantu banyuranye bagaragaje ibitekerezo byabo kuri Albert Nabonibo ufatwa nk'umuririmbyi wa mbere wa bene ziriya ndirimbo utangaje ko ari umutinganyi mu Rwanda.

Bwana Nabonibo yari yabwiye BBC ko azi neza ko hari benshi bazakira nabi kuba agaragaje imiterere ye, ariko ko yari abyiteguye.

Yagize ati: "Byanze bikunze umuntu azabaho, abazabyakira bazabyakira abatazabyakira na bo nta kundi nabigenza kuko sinacika mu bantu, ni ikintu cyo kurwana nacyo buri munsi".

Hari abantu bamwe bamukomeje bashyigikira kuba yabashije kurenga ubwoba akava mu kwihisha, hari n'abamugaye, abamututse kubera imyemerere yabo ku butinganyi.

Mu muco mu Rwanda abakundana bahuje ibitsina ntibahabwa umwanya, abakundana badahuje ibitsina bo barisanzura mu kwerekana amahitamo yabo.

Amategeko y'u Rwanda ntahana ubutiganyi ariko ntanemera gushyingira abahuje ibitsina.

Bwana Nduhungirehe kuri iyi nkuru mu byo yanditse kuri Twitter yibukije ingingo ya 16 y'itegeko nshinga ry'u Rwanda.

Iyi ngingo ivuga ko "Abanyarwanda bose bavukana kandi bagakomeza kugira uburenganzira n'ubwisanzure bingana. Ivangura iryo ari ryo ryose no kurikwirakwiza bishingiye ku ...., ku gitsina,....birabujijwe kandi bihanwa n'amategeko".

Abantu batanze ibitekerezo binyuranye ku nkuru ye:

2
3
4
5
1

Bwana Olivier Nduhungirehe we yatanze igitekerezo ati: "Rwose komeza uririmbire Imana, Albert Nabonibo! Igihugu kizakurengera".