Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Rayon Sports ivuga ko itatsinzwe umupira ahubwo yatsinzwe n’itegeko
Rayon Sports yasezerewe mu irushanwa ry'amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika inganyije imikino yombi na Al Hilal yo muri Sudani, muri iyi kipe bavuga ko batsinzwe n'itegeko.
Mu yindi mikino yabaye, Aigle Noir y'i Burundi yaraye isezerewe na Gor Mahia iyitsinze 5 -1 mu mukino wabereye i Nairobi.
Aha hari mu mikino y'icyiciro cy'ibanze kibanziriza ikindi cyiciro kibanziriza amatsinda mu irushanwa ry'amakipe yegukanye ibikombe bya shampiyona mu bihugu byayo.
Imikino yo kwishyura yabaye ejo ku cyumweru, nyuma y'ubanza wabereye i Kigali aho amakipe yombi yanganyije 1 - 1, Al Hilal yakiirye Rayon muri Sudani aho yari ifite amahirwe imbere y'abafana bayo.
Kuri stade yayo ijyamo abantu 65, mu gice cya mbere Al Hilal yabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda ariko abugarizi ba Rayon Sports n'umunyezamu Kimenyi Yves bagahagarara neza.
Nyuma yo gutandukana n'umutoza Roberto Gonçalves uzwi nka Robertinho, Rayon yaraye itojwe na Kayiranga Baptiste - wigeze kuyikinira kera - ubu akaba ari umuyobozi ushinzwe tekiniki.
Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon abenshi ni bo banabanjemo ku mukino ubanza, uretse myugariro Iragire Saidi bavanye muri Mukura wari wagiriwe icyizere.
Mu gice cya mbere, Rayon yabonye uburyo bwo gutsinda ariko ba rutahizamu, Jules Ulimwengu, Michael Sarpong na Fabrice Mugheni wakinaga inyuma yabo, ntibabasha kuboneza mu izamu.
Gusimbura gutunguranye
Mu gice cya mbere, myugariro Hervé Rugwiro yavunitse asimburwa na Mugisha Gilbert ukina hagati, ibi byatumye Habimana Hussein bita Eto'o warimo akina hagati asubira inyuma muri ba myugariro.
Mu gice cya kabiri, Al Hilal yagaragaje gusatirana imbaraga no gushaka igitego ariko umunyezamu Yves Kimenyi n'abamufasha kugarira babyitwaramo neza.
Igice cya kabiri kigitangira Fabrice Mugheni nawe yavunitse asimburwa na Nizeyimana Miraf.
Ku munota wa 70, Iranzi jean Claude yasimbuwe na Cyiza Hussein. Cyiza yazanye impinduka agakoresha amakosa ariko 'coup-francs' zabonetse Eric Rutanga na Sarpong ntibazitera neza.
Ngo batsinzwe n'itegeko
Umusifuzi wo muri Somalia wasifuye uyu mukino yawurangije nta kipe irebye mu izamu. Ibi byatumye Rayon isezererwa kuko yinjijwe igitego iri iwayo mu mukino banganyijemo 1 -1 i Kigali.
Jean Paul Nkurunziza, umuvugizi wa Rayon Sports, yabwiye BBC ko Rayon Sports yasezerewe n'ikipe ikomeye ariko ko "Al Hilal itazibagirwa akazi gakomeye Rayon Sports yayihaye".
Yagize ati: "Ntabwo duciwe intege no kuvamo, ntabwo twatsinzwe mu mupira ahubwo dutsinzwe n'itegeko rya FIFA kubera igitego twatsinzwe iwacu, tugiye kwitegura andi marushanwa".
Rayon Sports irataha i Kigali kuri uyu wa mbere aho igera saa sita z'ijoro.
Imwe mu yindi mikino yo mu makipe yabaye aya mbere iwayo yabaye n'igiteranyo cy'imikino yombi:
UMS de Loum 0-1 AS Vita Club
Aigle Noir 1-5 Gor Mahia
Atlabara 0-13 Al-Ahly
Dekedaha 0-13 Zamalek
African Stars 3-4 KCCA
Matlama 0-3 Petro de Luanda
Young Africans 2-1 Township Rollers
UD Songo 1-1 (yakomeje) Simba