Abaturage mu Rwanda baravuga ko ubu babujijwe kwambuka bajya i Goma muri Kongo

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA
Imbaga y'abaturage bari ku mupaka wa Gisenyi na Goma aho bangiwe kwambuka kuva mu gitondo, bavuga ko hari kwambuka abafite ibyangombwa byo gukorera muri Kongo gusa, Abanyekongo bava i Goma bo bakaba bari gushobora kwinjira mu Rwanda.
Ejo ku wa mbere, abategetsi barimo minisitiri w'ubuzima, minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, umukuru wa polisi n'abakuriye ingabo, bakoranye inama n'abahagarariye abaturage bababwira ko bagomba kugabanya ingendo zitari ngombwa i Goma muri Kongo.
Umwe mu bari muri iyo nama yabajije Minisitiri Shyaka Anastase w'ubutegetsi bw'igihugu uko bazabaho nibangirwa kujyayo kuko batunzwe n'ubucuruzi hagati y'iyi mijyi yombi isa n'ifatanye.
Hari impungenge ko indwara ya Ebola ishobora kuva mu mujyi wa Goma ikagera mu Rwanda kubera urujya n'uruza rukomeye rushingiye ku bucuruzi hagati y'iyi mijyi.
Umuturage witwa Juma wari uri kumupaka yabwiye BBC ko batabwiwe impamvu bangiwe kwambuka kuva saa kumi n'ebyiri z'igitondo uyu munsi.
Bwana Juma yagize ati: "Bakwiye kudufungurira kuko barebye nabi twakwicwa n'inzara, kandi aho kwicwa n'inzara wakwicwa n'ibindi byose".
Umugore wanze kuvuga izina rye yagize ati: "Ubuse uyu munsi turarya? Ubuse abana banjye barara bariye? Icyo dusaba ni uko badufungurira tukajya iyo twajyaga".
Uyu arakomeza agira ati: "Umukongomani ari kuzamuka aza mu Rwanda agahaha, kandi tukumva ko Ebola muri Kongo ariho iri guturuka, kuki bari kwemera ko bayizana mu Rwanda twe bakanga ko tujya muri Kongo? Si ikibazo?"
'Ushobora gushaka gukorera ibihumbi bibiri ku munsi ariko ukiyica'
Aba baturage bavuga ko umuntu uri kwemererwa kwambuka ari ufite icyangombwa (carte de service) cyemeza ko akorera muri Kongo. Abenshi ngo ni abakorayo imirimo y'ubucuruzi n'ubupagasi idasaba icyangombwa cy'akazi
Dukuzumuremyi Didier avuga ko yazindutse agiye i Goma aho akora imirimo yo gupakira imodoka nini, ariko bamutegetse gusubira inyuma
Ati: "Abakongomani barambuka bakaza bakagura ibintu hano Mbugangari bagasubira iwabo, ariko twebwe Abanyarwanda banze ko twambuka kandi niho turira [tubonera imibereho]".
Mu gikorwa kijyanye n'isuku n'umutekano mu ntara y'uburengerazuba cyabaye mu gitondo kuri uyu wa kabiri, umuyobozi w'akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yabwiye abaturage ko bagomba guhindura imyitwarire muri iki gihe hari Ebola hakurya.
Yagize ati: "Ushobora gushaka gukorera ibihumbi bibiri ku munsi ariko ukiyica, ugatesha ubuzima umuryango wawe ndetse natwe twese tukabura ubuzima bwacu".
Arakomeza ati: "... Babivuze ko atari ngombwa kujyayo [i Goma], ... dukwiye kugira bacyeya baduhagararira abandi tugasigara dukora cyane ahubwo, si ngombwa ngo twese tujye gukora icyo umuntu umwe yashobora".










