Neymar yagiye kuri polisi kwiregura ku cyaha cyo gufata ku ngufu

Neymar Junior yagiye kuri polisi mu mujyi wa Rio de Janeiro gutanga ubuhamya bwe ku cyaha aregwa cyo gufata ku ngufu nk'uko byemezwa n'umunyamategeko we.

Neymar ahakana ibirego aregwa n'umugore witwa Najila Trindade, yaje ku biro bya polisi ari ku mbago kuko yavunitse mu mukino wahuje Brazil na Qatar kuwa gatatu.

Umunyamategeko we, Maira Fernandes, yabwiye Reuters ko Neymar yavuze uko byagenze kandi azagaruka kuvuga n'ibindi bikenewe ngo 'agaragaze ukuri'.

Fernandes ati: "Twizeye cyane kuzerekana ko umukiriya wacu arengana…Ntabwo byari byoroshye ariko yatanze ibihamya byose byari bikenewe".

Ku muryango asohoka kuri polisi Neymar yashimiye abamushyigikiye mu butumwa abantu benshi bamwoherereje, yavuze ko byerekana ko 'isi iri kumwe na we' kandi akunzwe.

Uyu mugore umushinja yagaragaye kuri televiziyo muri Brazil ashinja uyu mukinnyi w'icyamamare mu mupira w'amaguru ko yamusambanije ku ngufu.

Kuwa gatanu ushize Trindade yatanze ikirego, yabwiye ikinyamakuru SBT ko byabaye tariki 15 z'ukwezi kwa gatanu muri Hotel i Paris ubwo Neymar yamuhohoteye akanamusambanya ku ngufu.

Neymar yahakanye ibi birego, agaragaza ubutumwa bwa WhatsApp bandikiranye agaragaza ko ibyo bitabaye.

Kuwa gatatu yakiniye ikipe y'igihugu cye umukino avuga ko ari wo wari ugoye cyane mu buzima bwe bw'umupira.

Muri uyu mukino bakinaga na Qatar Neymar yavunitse ku munota wa 20, ibi bizatuma atabasha gukina imikino ya Copa Amerika izabera muri Brazil kubera iyo mvune ku kagombambari.

Trindade avuga ko yumvaga yifuza kuryamana n'uyu mukinnyi uhenze kurusha abandi ku isi waguzwe na Paris St Germain. Bombi bamenyaniye kuri Instagram.

Avuga ko Neymar, w'imyaka 27, yamwishyuriye akamuzana i Paris akamushyira muri Hotel kuko we ari umuntu usanzwe, umunyeshuri, umurika imideri, akaba n'umugore.

Mu kiganiro bamubajije niba ibyabayeho ari ihohoterwa cyangwa ari ugufatwa ku ngufu. Asubiza ko habaye byombi.

Avuga ko ubwo bahuraga, Neymar 'yazanye amahane, bitandukanye cyane n'umuhungu nari nabonye mu butumwa twandikiranye".

Yemeza ko yari yiteguye ko bakora imibonano mpuzabitsina bumvikanyeho kandi anamusaba ko bakoresha agakingirizo.

Neymar ngo yarabyanze, arushaho kumusagarira ndetse amufata ku ngufu. Avuga ko yamwinginze ngo ahagarike ibi ariko akanangira.

Amashusho yakwirakwiriye. Yerekana iki?

Hari amashusho yakwirakwiriye asa n'agaragaza Trindade ari gushyamirana na Neymar, bivugwa ko yafashwe na Trindade.

Bari baryamye ku buriri, uyu mugore arahaguruka atangira gukubita uyu mugabo, we akirengera akoresheje ibirenge.

Uyu mugore aravuga ngo 'ngiye kugukubita kuko nanjye ejo wankubise'. Bivuga ko ibi byabaga ku munsi wa kabiri wo kubonana kwabo. Neymar nawe yemeza ko bombi bahuye kabiri.

Trindade avuga ko yatangiye gusobanukirwa ibyamubayeho nyuma y'uko bamaze kubonana bwa mbere. Ko yemeye ko bahura bwa kabiri kugira ngo abone ibihamya by'ibyabaye azasabe ubutabera.

Aya mashusho yabo bombi yerekanywe kuri televiziyo yitwa TV Record.

Neymar yabivuzeho iki?

Nta kiganiro kihariye arabitangaho. Se, Neymar dos Santos, yaganiriye na TV Record kuri ayo mashusho, avuga ko ari ibintu byateguwe, bigaragaza ko umuhungu we arengana.

Abashinzwe uyu mukinnyi bo basohoye itangazo rivuga ko Neymar ahubwo yagiriwe nabi n'abamushakaho inyungu bamutera ubwoba.

Kuri Instagram ye yashyizeho amashusho avuga ko ari guterwa ubwoba n'abamushakaho inyungu.

Yagize ati: "Ibyabaye uriya munsi ni umubano hagati y'umugore n'umugabo imbere y'inkuta enye nk'uko biba ku bandi. Ku munsi wakurikiye nta gikomeye cyabaye. Twakomeje kwandikirana anansaba urwibutso yaha umwana we".

Muri iyi Video uyu mukinnyi agaragaza amashusho yita ay'ubutumwa bwinshi bandikiranye kuri WhatsApp harimo n'amafoto y'ibanga ya Trindade.

Avuga ko byabaye ngombwa ko abyerekana kugira ngo agarageze ko nta kidasanzwe cyabayeho.

Trindade we ahakana ibyo gutera ubwoba Neymar, ko icyo ashaka ari ubutabera atari guhabwa indishyi z'amafaranga.

Mastercard kompanyi ikorana na Neymar yatangaje ko ibaye ihagaritse ibikorwa byayo byo kwamamaza birimo Neymar kugeza iki kibazo kijemo umucyo. Nike nayo bakorana yavuze ko iri gukurikirana ibi.

Trindade avuga ko umunyamategeko wa mbere yabibwiye yanze kumwemera, akavuga ko atigeze afatwa ku ngufu ahubwo ibyo yagiye gukora yagiye abishaka.

Yabonye undi munyamategeko wamwumvise ndetse kuwa gatanu ushize bashyikiriza ikirego inkiko.

Neymar ashobora no kuregwa gukwirakwiza amashusho ya Trindade atabimuhereye uburenganzira, bigendanye n'itegeko ryo kurengera ubuzima bwite bwa muntu.