Rwanda: Uyu munsi bizihije umunsi mukuru w'Umuganura.

Ahavuye isanamu, Empics
Mu Rwanda uyu munsi bizihije umunsi mukuru w'Umuganura. Ubutegetsi bw'u Rwanda buvuga ko uyu ari umunsi ufite agaciro gakomeye mu muco w'igihugu kubera ko ugaragaraza 'kwiyoroshya no kwicisha bugufi'.
Mu mateka y'u Rwanda, ku munsi w'Umuganura ni bwo Umwami yagombaga gusangira na rubanda bishimira umusaruro babaga bagezeho.
Ku rwego rw'igihugu ibirori byo kuwizihiza byabere i Nyanza mu ntara y'amajyepfo. Umunyamakuru wa BBC Yves Bucyana wabikurikiranye ibirori avuga ko byahuruje imbaga y'abaturage bari bitabiriye umunsi mukuru w'umuganura ku kibuga cy'umujyi wa Nyanza mu ntara y'amajyepfo.
Hari imbyino z'urudaca ndetse n'imivugo byose bigaragaza ko umunsi w'umuganura ujyanye no kwishimira umusaruro buri wese aba yaragezeho.

Uyu munsi w'umuganura umaze icyumweru cyose wizihizwa mu bice bitandukanye by'igihugu. Minisitiri w'umuco na siporo, Uwacu Julienne, yagize ati:
"Ni umunsi ugaragaza kwiyoroshtya no kwicisha bugufu hagati y'abayobora n'abayoborwa. Ni umunsi wo kubaka ubumwe bukomeye mu muryango hagati y'ababyeyi n'abana."
Bamwe mu baturage bavuganye na BBC bavuga ko bari bishimiye uyu munsi. Ariko hari n'abandi bavugako 'bataganura icyo badafite'.
Uko byagendaga mu muco ku munsi w'umuganura ngo abasaza bahuriraga hamwe bakaganura bagafata ku marwa bakanywa, abakecuru nabo bagateka umutsima n'ibishyimbo bakagaburira abana bakabaha n'amata.

Uyu munsi imbaga yari ku kibuga cya Nyanza, abaturage basangiye ibigori n'abayobozi mu kizwi cyane mu Rwanda nk'ubusabane, ku ruhande abana bahabwa amata; ibyo bikaba byanabaye mu midugudu yose mu gihugu.

Umuganura uyu mwaka ubaye mu gihe abaturage bo mu gice kinini cy'uburasirazuba bw'igihugu bamaze iminsi bugarijwe n'ikibazo cy'amapfa yatewe n'izuba ridasanzwe byatumye bamwe basuhuka.

Leta ikaba imaze gushyiraho itsinda rikurikirana byihutirwa icyo kibazo no kugishakira umuti.











