Perezida wa Cameroun yagarutse mu gihugu nyuma y’ibyumweru 10 ari mu mahanga
Ku wa kane, Perezida wa Cameroun, Paul Biya, yageze mu gihugu nyuma yo kumara igihe kirekire cyane ari mu mahanga kuva yatangira kuyobora igihugu mu myaka isaga 40 ishize. Kuba yari amaze igihe adahari byari bimaze gutera impungenge n’ibihuha bitandukanye ku buzima bwe ndetse n’aho aherereye nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.
Perezida Biya, ufite imyaka 93, yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Nsimalen i Yaoundé, mu ndege yihariye yari ivuye i Geneva mu Busuwisi, nyuma yo kumara ibyumweru birenga 10 (iminsi isaga 70) hanze y’igihugu.
Biya, ufatwa nk’umukuru w’igihugu ukuze kurusha abandi ku isi, yavuye muri Cameroun ku itariki ya 7 Kamena (6), aho ibiro bya perezida byavugaga ko yari agiye kumara igihe gito mu Burayi ku impamvu ze bwite.
Perezida Biya yari aherekejwe n’umugore we, Chantal Biya. Yageze ku kibuga cy’indege ahagana saa 16:45 z’umugoroba ku isaha yaho, mbere yo kwerekeza mu ngoro y’umukuru w’igihugu ya ‘Etoudi Unity Palace’.
Mu nzira ataha, Perezida Biya wanyujije ukuboko mu idirishya ryari rifunguyeho gato, asuhuza abaturage babarirwa mu magana bari baje kumwakira bo mu ishyaka riri ku butegetsi, Cameroon People's Democratic Movement (CPDM), aho bari buzuye ku mihanda yo mu murwa mukuru bazunguza amabendera ariho amabara y’ishyaka ndetse n’ibyapa byamusingizaga.
Igihe kirekire Perezida Biya yamaze adahari byatumye hakwirakwira cyane ibihuha n’impungenge ku buzima bwe ndetse n’ubushobozi bwe bwo gukomeza kuyobora igihugu, nubwo abategetsi bari barakomeje basubiramo ko azagaruka vuba.
Kuba yari amaze igihe hanze byanateje ibindi bibazo byinshi ku bijyanye n’uzamusimbura ku butegetsi, cyane cyane ko ubutegetsi muri Cameroun bukomeje kuba bushingiye cyane ku mwanya wa Perezida.
Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bari basabye komisiyo y’itegeko nshinga (Constitutional Council) gusuzuma niba hari undi muntu wagombaga gusimbura Perezida by’agateganyo mu gihe yari adahari. Gusa iyo komisiyo nta cyemezo yigeze ifata.
Izindi nkuru wasoma: