APR FC yirukanye abakinnyi 16 icya rimwe

Ikipe ya APR FC yo mu Rwanda yatangaje ko isezereye abakinnyi bayo 16 icya rimwe, barimo n'uwari kapiteni w'iyi kipe.

APR FC ni ikipe ikomeye mu Rwanda, mu myaka 25 ishize yatwaye ibikombe bya shampiyona 17, muri shampiyona ishize yabaye iya kabiri inyuma ya Rayon Sports.

Umwe mu bakozi b'ikipe ya APR FC yabwiye BBC ko hari impamvu zinyuranye zatumye APR FC isezerera abakinnyi bayo barimo n'abasanzwe babanza mu kibuga nka kapiteni wayo Jean Baptiste Mugiraneza 'Miggy', Michel Rusheshangoga na Nshuti Dominique Savio.

Ubuyobozi bw'iyi kipe buvuga ko aba bakinnyi basezerewe kuko badatanga umusaruro.

Zimwe mu mpamvu zivugwa n'abakurikiranira hafi APR FC harimo kuba hari abandi bakinnyi bashya APR FC igiye kuzana, harimo abava muri mukeba Rayon Sports, ndetse n'abakinnyi APR idashaka kuko bavugwaho gukoresha 'amarozi' mu kibuga.

Urubuga rw'iyi kipe ruvuga ko mu nama yahuje abayobozi b'iyi kipe n'abakinnyi, buri mukinyi yahawe ibaruwa imusezerera akanashimirwa umurava we mu gihe yari amaze muri APR FC.

Iyi kipe ivuga ko igiye gukora impinduka, aba birukanwe ikazabasimbuza abandi vuba.

APR FC imaze iminsi mu biganiro na ba myugariro Manzi Thierry na Ange Mutsinzi, aba bagize uruhare runini mu guha Rayon Sports igikombe mu mwaka ushize w'imikino.