Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Kagame yavuze icyakorwa ngo aba Gen-Z ntibagere aho guhirika ubutegetsi
Perezida Paul Kagame w'u Rwanda yavuze ku guhirika ubutegetsi kurimo kuvugwa muri iyi minsi, ko 'wenda n'izindi coup [d'état]' zizaba, anavuga ku cyakorwa ngo urubyiruko ruzwi nk'aba Gen-Z ntirugere aho rwifuza gukuraho ubutegetsi.
Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu mugoroba, Kagame yavuze ko yemera ko iyo mu gihugu habaye guhirika ubutegetsi "bivuze ko aho hantu haba hari ikibazo abantu baho batavugagaho, batitagaho…"
Mu bihugu 36 bya Afurika hamaze kuba guhirika ubutegetsi inshuro zigera ku 130 kuva mu 1952 mbere gato y'uko ibihugu bya Afurika bitangira kubona ubwigenge ku bukoloni. Mu myaka itanu ishize habaye guhirika ubutegetsi inshuro hafi 10.
Yabajijwe kuri iki kibazo mu gihe muri Madagascar mu kwezi gushize, no muri Guinea-Bissau kuva ku wa gatatu, habaye ibikorwa byo guhirika ubutegetsi. Mu bindi bihugu nka Kenya na Tanzania na ho urubyiruko ruheruka kugaragaza, mu myigaragambyo, ko rudashaka abategetsi bariho.
Muri Madagascar uko guhirika ubutegetsi kwaturutse ku myigaragambyo y'urubyiruko rwiganjemo abo mu cyiciro cya Generation-Z (Gen-Z) binubiraga ibyo leta yananiwe gukora mu mibereho y'abaturage.
Perezida Kagame yavuze ko icyo abantu bagomba kwibaza ari ukumenya impamvu yatumye habaho guhirika ubutegetsi.
Yagize ati: "Tubashije kumenya neza ibyari birimo kuba muri ibyo bihugu nibwo twamenya niba izo coup [d'etat] zari ngombwa cyangwa zitari ngombwa".
Guha inshingano aba Gen-Z
Kagame yemera ko ibihugu bya Afurika - harimo n'icyo akuriye - bifite ibibazo byinshi, ko uburyo abategetsi babyitwaramo ari byo bishobora guteza ibibazo byageza ku guhirika ubutegetsi.
Yavuze ko guhaguruka kw'urwo rubyiruko "bisobanuye ko hari ikintu kiba kibuze" gusa yongeraho ati: "Ntibivuze ko buri gihe baba bari mu kuri, ariko kuri twe bari hano badashaka guhirikwa dukeneye gushaka uburyo abo ba Gen-Z bagira inshingano mu birimo gukorwa kugira ngo ntibakenere guhirika ubutegetsi".
Avuga ko bacye muri abo ba Gen-Z "babasha gushishikariza abandi gukora ikintu nk'icyo" bahabwa inshingano mu gukemura ibibazo by'igihugu "mbere y'uko bagira ubushake bwo guhirika ubutegetsi".
Perezida Kagame abona ko abategetsi baramutse babwiye abaturage mu buryo bweruye ibibazo bihari n'icyo barimo gukora ko abaturage aho kwivumbagatanya bakwifatanya n'ubutegetsi mu kubikemura.
Ati: "Ariko nibagukeka…nibumva ko urimo kubaka inzu y'igitangaza i Buruseri, i Paris, i New York…bizarangira bagiye mu muhanda…bazaza ku ijosi ryawe."
Kagame yavuze ko zimwe muri 'coup d'état' zirimo kuvugwa muri ibi bihe "ziba ahantu abo bantu baca imanza kuri we – uburengerazuba - bamaze igihe bashimagiza abategetsi [baho].
Yongeraho ati: "Izi coup ziba kugira ngo zibwire abo bantu ko bamaze igihe bavuga ibinyoma."
Abanenga ubutegetsi bwa Kagame bavuga ko bubangamira uburenganzira bwa muntu kandi butsikamira abatavuga rumwe nab wo kandi buniga ubwisanzure bwa politike.
Ibi abategetsi mu Rwanda bagiye babihakana mbere, bakabigaragaza no muri raporo z'ikigo cya leta cy'imiyoborere ku bwisanzure bwa politike no gutanga ibitekerezo zivuga ko buri hejuru ya 90%.
Kuri Perezida Kagame, habaho guhirika ubutegetsi kwiza, no guhirika ubutegetsi kubi.
Yavuze ko guhirika ubutegetsi kubi ari ababikora ku mbaraga gusa badafite impamvu.
Yongeraho ko coup d'état yo gukuraho abategetsi biba, babeshya… ati: "…iyo nayishyigikira…Na yo kugeza igihe abayikoze bagaragaje ko bakora itandukaniro.
"Ariko kuza ugakora nk'ibyo abo wavanyeho [bakoraga], cyangwa bibi kurushaho, none waba warayikoreye iki? Nawe waba ukwiye gukurwaho."