Sarkozy agiye kumara imyaka itanu muri gereza 'azize' Gaddafi

Ahavuye isanamu, Reuters
- Umwanditsi, Paul Kirby
- Umwanditsi, Hugh Schofield
- Igikorwa, i Paris
Nicolas Sarkozy abaye Perezida wa mbere w'u Bufaransa ufunzwe, aho atangiye igihano cy'igifungo cy'imyaka itanu kubera kwakira amafaranga yifashishije mu kwiyamamaza mu matora y'umukuru w'igihugu, aturutse kuri nyakwigendera Muammar Gaddafi, wahoze ari Perezida wa Libiya.
Uretse Philippe Pétain wakoranaga n'Abanazi mu ntambara ya kabiri y'isi wafunzwe kubera ubugambanyi, nta wundi muyobozi w'u Bufaransa wahoze ku butegetsi wari wagafunzwe.
Sarkozy, wayoboye u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012, yajuririye iki gihano cy'igifungo muri gereza ya La Santé i Paris, aho agiye kuba mu cyumba gifite ubuso bwa metero kare 9, mu gice cy'abafungwa batabana n'abandi.
Abantu barenga 100 bateraniye hanze y'iyo gereza, nyuma y'uko umuhungu we w'imyaka 28, Louis Sarkozy, asabye abafana ba se kuza kumushyigikira.
Undi muhungu wa Sarkozy witwa Pierre yasabye abantu gutanga ubutumwa bw'urukundo gusa. Yongeyeho ati: "Ntakindi nshaka, ndabasabye."
Nicolas Sarkozy w'imyaka 70, yageze ku irembo rya gereza ya La Santé, izwi cyane kandi yubatswe mu kinyejana cya 19, mu gace ka Montparnasse mu majyepfo y'umugezi Seine, ku isaha 9:40' za mu gitondo ku isaha yo mu Bufaransa (niyo masaha ya Kigali na Gitega), arinzwe cyane.
Sarkozy aracyahakana ibyaha aregwa mu uru rubanza ruzwi cyane rw'amafaranga yavuye muri Libya. Ubwo yari mu nzira yerekezwa kuri gereza aho yagiye gufungirwa, yanditse ubutumwa ku rubuga rwe rwa X (Twitter) agira ati:
"Nta gushidikanya mfite. Ukuri kuzatsinda. Ariko ikiguzi cyabyo kizaba kiremereye cyane."
Yakomeje agira ati:
"Ndabwira [imbaga y'Abafaransa bose] ko atari uwahoze ari perezida bafunze muri iki gitondo, ahubwo ko ari umugabo w'inzirakarengane".
Yongeyeho ati: "Ntimungirire impuwe kuko mureba ngaragiwe n'umugore wange n'abana bange... Gusa uyu munsi mbabajwe cyane n'uko mbona Ubufaransa bwugarijwe n'ishyari rishingiye mu kwihorera."
Sarkozy yavuze ko adakeneye ubuvuzi bwihariye muri gereza ya La Santé, nubwo agiye gufungirwa mu gice cy'abafungwa batabana n'abandi ku bw'impamvu z'umutekano we, kuko abenshi bahafungiwe bazira ibyaha bikomeye nkiby'ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge ndetse n'abakoze ibikorwa by'iterabwoba.
Uretse Philippe Pétain, undi wahoze ayobora u Bufaransa wafunzwe ni Umwami Louis XVI, wafunzwe mbere y'uko yicwa mu kwezi kwa Mutarama mu 1793.

Ahavuye isanamu, Reuters
Mu cyumba azaba afungiwemo, Sarkozy azaba afite ubwiherero, ubwogero, ameza yo kwandikiraho ndetse na televiziyo ntoya. Azaba yemerewe gukora imyitozo ngororamubiri isaha imwe ku munsi, ari wenyine.
Mu mpera z'icyumweru gishize Sarkozy yakiriwe muri Élysée Palace [Urugo rw'umukuru w'igihugu w'ubufaransa] na Perezida Emmanuel Macron, kuwa mbere aganira n'itangazamakuru, Macron yagize ati:
"Kuba nakwakira umwe mubayoboye igihugu mbere yange, ni ibintu bisanzwe nundi muntu uwo ari we wese yakora."
Mu rwego rwo gushyigikira uwahoze ari Perezida, Minisitiri w'Ubutabera, Gérald Darmanin, yavuze ko azamusura muri gereza, akareba uburyo umutekano we witaweho ndetse no kugenzura niba afashwe neza muri gereza afungiwemo.
Yongeyeho ati: "Sinshobora kwirengagiza akababaro k'umuntu."
Mbere yo kugera muri gereza ya La Santé, Nicolas Sarkozy yagiranye ibiganiro n'ibitangazamakuru bitandukanye, aganira n'ikinyamakuru La Tribune, aho yagize ati:
"Nta bwoba mfite bwo kujya muri gereza. Nzahagarara nshikamye, n'iyo naba ndi imbere y'amarembo ya gereza."
Sarkozy akomeza guhakana ibyaha aregwa mu rubanza ruvuga ko yakoresheje ama miliyoni y'ama yero, yaturutse muri Libiya yakoreshejwe mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora y'umukuru w'igihugu ya 2007.
Uwahoze ari umuyobozi w'ishyaka centre-right yahanaguweho icyaha cyo kwakira amafaranga, ariko ahamwa n'icyaha cyo gufatanya n'abandi mu migambi y'ubugambanyi, hamwe n'abo bakoranaga bya hafi, Brice Hortefeux na Claude Guéant, mu biganiro byakorwaga n'Abanya-Libiya ku bijyanye n'amafaranga y'amatora
Abo bagabo bombi bagiranye ibiganiro n'umukuru w'ubutasi bwa Gaddafi, akaba na muramu we, mu mwaka wa 2005, inama yateguwe n'umucuruzi, Umufaransa ufite inkomoko muri Libani witwa Ziad Tiakeddine, wapfiriye muri Libani mbere gato y'uko Sarkozy akatirwa.
Nubwo Sarkozy yamaze kujurira, kuri ubu akaba agifatwa nk'umwere, yategetswe kujya muri gereza kubera "uburemere bw'ibyaha aregwa."
Sarkozy yavuze ko ajyana ibitabo bibiri muri gereza harimo ikitwa "Ubuzima bwa Yesu" cyanditswe na Jean-Christian Petitfils,n'ikindi cyitwa "The Count of Monte Christo" cyanditswe n'umwanditsi Alexandre Dumas, gisobanura inkuru y'umugabo wafunzwe arengana, nyuma akabasha gucika akihorera kubamurenganije.













