Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Umwami w’Ububiligi yahaye DR Congo bimwe mu byo abakoloni bayisahuye
Ikibumbano cy’ishusho y’umuntu ni igikorwa cya mbere cy’ubugeni Umwami w'Ububiligi yasubije DR Congo mu ruzinduko arimo muri DR Congo.
Iki kibumbano kitwa Kakungu, cyari cyarasahuwe mu gihe cy’ubukoloni, cyakoreshwaga mu buvuzi n’abo mu bwoko bw’aba-Suku.
Ni icya mbere mu bikorwa by’ubugeni bigera ku 84,000 abategetsi b’Ububiligi bavuga ko bazasubiza RDC.
Amasezerano y’icyo gikorwa yasinywe uyu munsi mu nzu ndangamurage y’i Kinshasa.
Iki kibumbano cyari kibitswe mu nzu ndangamurage kuri Africa yo hagati y’i Tervuren mu Bubiligi.
Umwami Filipo n’Umwamikazi Matilida b’Ububiligi kuwa kabiri bageze i Kinshasa mu ruzinduko rw’iminsi itandatu ku butumire bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Bakiriwe mu buryo bukomeye ku kibuga cy’indege cya N’djili ndetse ku mihanda ya Kinshasa basanganiwe n’abantu benshi baje kubaha ikaze.
Ibiro bya perezida wa DR Congo bivuga ko uru ruzinduko ari amahirwe yo kwiyunga kuri ibi bihugu.
Mu myaka ibiri ishize uyu mwami yandikiye Perezida Tshisekedi amumenyesha kwicuza gukomeye “ku bikomere by’amateka”.
Alexander De Croo, minisitiri w’intebe w’Ububiligi uri kumwe n’umwami muri uru rugendo avuga ko iki ari igihe cyiza cyo gutsura umubano ukomeye.
Biteganyijwe ko Umwami Filipo azaganira ku kugarura ibikorwa by’ubugenzi bya Congo byasahuwe mugihe cy’ubukoloni.
Amateka y’ibi bihugu aracyarimo byinshi bibabaje.
Gusahura umutungo wa Congo, kwica impirimbanyi zayo z’ubwigenge nka Patrice Lumumba n’ibindi.
Abanyecongo benshi kandi bakorewe ubugome bukomeye, by’umwihariko ubwo Umwami Leopold II yari yarikatiye iki gihugu rutura nk’umutungo we bwite.
Azasura Dr Denis Mukwege i Bukavu
I Kinshasa, Umwami Filipo araha umudari w’ishimwe ry’ikirenga caporal Albert Kunyunku sekomabata wanyuma wa Congo ukiriho warwanye intambara ya kabiri y’isi.
Azajya kandi mu majyepfo aho azatanga ikiganiro ku banyeshuri bo muri kaminuza ya Lubumbashi.
Nyuma azajya mu mujyi wa Bukavu aho azabonana na Dr Denis Mukwege wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya perezida.
Uyu mwami asuye DR Congo mu gihe mu burasirazuba imirwano yongeye kubura hagati y'igisirikare n’umutwe wa M23 muri Kivu ya ruguru.