Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Rwanda: Twagirayezu wari wagizwe umwere ku byaha bya jenoside, yakatiwe gufungwa imyaka 20 mu bujurire
- Umwanditsi, Yves Bucyana
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kigali
Urukiko rw’Ubujurire i Kigali mu Rwanda rwatangaje ko Wenceslas Twagirayezu ahamwa n’ibyaha bya jenoside rumukatira gufungwa imyaka 20.
Mu muri Mutarama(1) 2024, Twagirayezu w’imyaka 56 yari yagizwe umwere ku byaha yaregwaga, mu mwanzuro w'urubanza rwamaze imyaka rucibwa n’Urukiko Rukuru.
Mu 2018 Twagirayezu yoherejwe na Denamrk aho yafatiwe, ngo akurikiranwe n’inkiko z’u Rwanda ku byaha yashinjwaga by'uruhare mu kwica Abatutsi muri jenoside mu 1994 ahantu harindwi(7) hatandukanye mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi, muriho harimo ahahoze kaminuza ya Mudende, kuri kiliziya gatorika ya Busasama, ahitwaga komine Rouge n'ahandi...
Ku rukiko uyu munsi hagaragaye abahagarariye Denamark.
Twagirayezu, wari umwalimu mu gihe cya jenoside, yaburanye ahakana ibyaha bya jenoside bavugaga ko yakoreye ku Gisenyi, we akavuga ko atari mu Rwanda ahubwo yari mu cyahoze ari Zaïre (DR Congo ubu) igihe jenoside yabaga.
Ubwo rwamugiraga umwere mu kwezi kwa mbere, Urukiko rukuru rwari rwavuze ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bwagaragaje bivuguruza ibyo Twagirayezu yatanze yemeza ko mu ntangiriro za jenoside atari mu Rwanda.
Urukiko rw’Ubujurire rwavuze ko Urukiko Rukuru rwakoze ikosa mu isesengura ry’imvugo z’abatangabuhamya bashinja Twagirayezu, n’ikosa mu kwemeza ko ubushinjacyaha butashoboye kwemeza ko Twagirayezu yari mu Rwanda mu gihe cya jenoside.
Uru rukiko ruvuga ko ibihamya bigaragaza ko Twagirayezu asaba ubuhungiro muri Denamark yabwiye inzego zaho ko yari mu Rwanda mu gihe cya jenoside. Bityo ko ubu atavuga ko yari muri Zaïre.
Uru rukiko kandi rwavuze ko kujya hanze y’igihugu bigaragazwa n’impapuro zemewe zitangwa n’ubutegetsi nk’igihamya ntakuka ko umuntu yasohotse mu gihugu, kandi ko izo mpampuro ntazo agaragaza.
Umucamanza yatangaje ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha bufite ishingiro, maze avuga ko Twagirayezu ahamwa n’ibyaha bya jenoside nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu, amukatira gufungwa imyaka 20.
Nyuma y’uyu mwanzuro, Me Félicien Gashema, umwe mu bunganira Twagirayezu, yabwiye abanyamakuru ati: “Ibi birenze imyumvire yacu, ubu ntacyo twatangaza”.
Abashinzwe kubahiriza amategeko bahise batangira ibikorwa byo gusubiza Twagirayezu muri gereza, nyuma y’amezi arindwi adafunze kuva mu kwezi kwa mbere yagirwa umwere.
Twagirayezu, ntiyagize icyo avuga ku mwanzuro wamufatiwe, gusa yagaragaje gutungurwa n’akababaro mu maso, mu gihe mu gitondo yinjiye mu rukiko afite imbagara kandi aseka ubwo yaramukanyaga n’abo mu muryango we, barimo nyina.
Mu manza z'inshinjabyaha, Urukiko rw'Ubujurire nirwo rwa nyuma ruca imanza. Gusa uwakatiwe kuri uru rwego ashobora kuregera akarengane k'Urwego rw'Umuvunyi.