Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Wakwitwara gute mu gihe ufite umukoresha ugutesha umutwe?
- Umwanditsi, Yasmin Rufo
- Igikorwa, BBC News
- Igihe co gusoma: iminota 4
Ku mpapuro, akazi ko mu kigo gito gishinzwe imibanire n'abantu kari kameze neza cyane: itsinda ry'abantu bakorana neza, abakiriya bakomeye n'amahirwe yo guteza imbere umwuga mu buryo bwihuse.
Ariko kandi, icyo Maya (si ryo zina rye nyakuri) atari yiteze, ni "umuyobozi mubi" washyiragaho "amahame akomeye cyane" kandi agacyaha ku mugaragaro abakozi bose batayubahirizaga.
Maya yabwiye BBC ati: "Yahoraga ahamagara abantu imbere y'abandi bose akabatuka, akababwira ati: Ese urakomeye?' cyangwa 'aka kazi ni kabi'."
Maya avuga ko imyitwarire y'umuyobozi we yakundaga kurenga kure imikorere yo kugenzura uko bakora igahinduka kwibasira abantu.
Igihe umwe mu bakozi bakoranaga yavugaga ko yari yashatse umutoza w'imyitozo ngororamubiri mbere y'ubukwe bwe, umukoresha we yasize ifoto y' "umugeni ubyibushye" ku meza ye.
Maya yavuze ko nyuma y'amezi make atangiye akazi, yasanze"buri wese mu bo bakoranaga yarariraga hafi buri munsi". Yavuze ko mu bo bakoranaga hari harimo abafite indwara zikira hashize igihe, "ziterwa n'ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe mutwe". Amaherezo, Maya yafashe icyemezo cyo kuva mu kazi.
Ese ni imyitwarire mibi cyangwa ni ukudahuza imico?
Maya si we wenyine, kuko ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu umwe muri batatu yahevye akazi bitewe n'uko yakoraga ahantu habi cyangwa akaba yari afite umuyobozi mubi.
Ariko ntabwo umuyobozi mubi wese ayoborana inabi, kandi gusobanukirwa itandukaniro ni ingenzi, nk'uko Ann Francke, umuyobozi mukuru w'Ikigo cya Chartered Management Institute abivuga.
Abayobozi benshi bagwa mu cyo icyo kigo cyita "umuyobozi by'impanuka " aho abantu bazamurwa mu ntera kubera ubumenyi mu bya tekiniki aho kuba ubushobozi bwo kuyobora abantu.
Mu bihe nk'ibyo, akenshi imyitwarire mibi iterwa n'ubunararibonye buke cyangwa kutamenya neza uko bayobora, aho kuba ubushake.
Avuga ko umuyobozi mubi atandukanye n'abandi, kuko "atajya agirira abandi impuhwe, kandi akenshi ntamenye uko imyitwarire ye igira ingaruka ku bandi.
Francke yagize ati: "Bashobora kugirira nabi abo bakoresha, bakiyitirira ibikorwa by'abandi, cyangwa bagategekesha ubwoba, bakiha intego badashobora kugeraho.
Izi ngaruka zirarenga ku kutumvikana, kuko zitera ihungabana rishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwo mu mutwe no ku mikorere y'abakozi.
Yakomeje agira ati: "Niba utanguye icyumweru wumva umerewe nabi munda, ugahora wihisha mu kwirinda gutongana cyangwa ugatinya gutanga igitekerezo mu nama kubera gutinya guhanwa, ibyo bijyanye n'imyitwarire itari myiza, si ukudahuza imico."
Josie (si ryo zina rye nyakuri) avuga ko yamaze imyaka myinshi akorera umuyobozi wamugenzuraga buri gihe.
Yabwiye BBC ati: "Yahoraga ampamagara budasiba, akanyoherereza ubutumwa n'amajwi umunsi wose, kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa yine z'ijoro. No mu minsi atari ku kazi, yashakaga kumenya aho uri buri gihe."
Avuga kandi ko uwo muyobozi yamwamburaga imishinga akayiha abandi, kandi akanakumira bamwe mu bakozi be mu mafunguro rusange yo ku manywa.
Hannah (na we si izina rye nyakuri) yabwiye BBC ko yahoraga asuzugurwa n'umuyobozi we igihe yakoreraga iduka rimwe rinini ry'ubucuruzi.
Umunsi umwe yagiye mu birori by'ikigo yakoreraga yambaye umupira w'imbeho (jumper) usa n'uw'umwe mu bashyitsi bari bitabiriye.
Yabwiye BBC ati: "Umuyobozi wanjye yantegetse gukuramo uwo mupira nkomeza gukora nambaye agasengeri gusa mu kwezi kwa cumi na kumwe. Numvise nsuzuguritse."
Umwuka mubi hagati y'umuyobozi mubi n'umwe mu bakozi be usesengurwa muri "Send Help", filime y'urwenya rwinshi rw'umwijima, aho umuyobozi n'umukozi bagomba guhangana n'ibibazo byabo byo ku kazi nyuma yo gusigara ku kirwa cy'ubutayu nyuma y'impanuka y'indege.
Avuga mu gihe cyo kwerekana filime ku nshuro ya mbere (premiere), Rachel McAdams, ukina ari umukozi uhangayikishijwe n'umuyobozi we, yavuze ko yigeze gukorera ahantu hakomeye kandi akibuka umuyobozi mubi cyane yabonye akora ako kazi mu gihe cy'impeshyi.
Yagize ati: "Nahise ndeka ako kazi. Inama natanga ni uko niba ubishoboye waheba ako kazi, naho bidashoboka, ukagerageza kwiha ituze n'ukwihangana."
Uko wakwitwara mu gihe ufite umuyobozi mubi
Ariko kenshi kureka akazi siyo mahitamo, keretse ubanje kubona akandi. Ann Francke avuga ko hari uburyo bwo guhangana n'icyo kibazo mu gihe urimo gutekereza ku ntambwe ikurikira. Atanga izi nama:
- Shaka uwo uganira nawe: Shaka umujyanama utari umuyobozi ugusuzuma, uzi neza imiterere y'ikigo kandi ushobora kukugira inama nziza kandi y'ukuri.
- Hangana n'iyi myitwarire mibi: Ntukabwire umuyobozi wawe mu buryo butunguranye. Saba inama, ugaragaze ibibazo ufite utuje kandi mu cyubahiro, utange ingero zifatika. Niba n'abandi bakozi bibagiraho ingaruka, tekereza uko mwabivugira hamwe kugira ngo bigaragaze ingaruka bigira ku bakozi bose. Birashoboka ko umuyobozi yaba atamenya ingaruka z'imyitwarire ye.
- Irinde wowe ubwawe: Shyiraho imbibi, ushyire imbere imibereho myiza, kandi ureme umwanya wo kwigenga hanze y'akazi. Nubwo bishobora kukugora, kwiga kwitandukanya mu bitekerezo n'icyo kibazo bigufasha kubona ibintu mu buryo bugari no gutegura intambwe zikurikira.
- Koresha ishami rishinzwe abakozi (HR) witonze: Niba ikigo cyanyu gifite ishami rya HR rikora neza, ushobora kubagirira icyizere ukababwira ibikubangamiye. Ariko ni byiza kubanza kureba niba ryarigeze gukemura imyitwarire mibi aho kuyirengagiza.
- Menya igihe cyo gushyikiriza ikibazo ku rwego rwo hejuru: Niba imyitwarire ari mibi cyangwa ishobora kwangiza izina ry'ikigo, bishobora gusaba gukoresha izindi nzira zo gutanga amakuru. Ibi bishobora kugorana kubikora bitewe no gutinya igihano.