Rwanda: Akababaro k'impunzi ziteguraga kujya gutura muri Amerika Trump akabihagarika

- Umwanditsi, Yves Bucyana
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Claudine Uwamahoro yari ageze ku cyiciro cya nyuma nk'uko abivuga, we n'abana be bane biteguraga gusanga umugabo we umaze amezi umunani agiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gahunda ya leta ya Washington yo gutuzayo bamwe mu mpunzi, ariko ubu yahagaritswe n'ubutegetsi bushya bwa Donald Trump.
Hagati ya 2011 na 2023, impunzi z'Abanyecongo ziza ku mwanya wa kabiri mu mibare y'abatujwe na Amerika nyuma y'abava muri Myanmar. Iyi gahunda imaze imyaka hafi 15 ituma benshi muri izi mpunzi bahorana icyizere ko umunsi umwe bazajya gutura muri Amerika aho baba bizeye ubuzima bwiza.
Nyuma y'uko iyi gahunda ihagaritswe na Perezida Trump nagiye ku nkambi ya Mahama nganira na bamwe mu bari bagiye kugenda bigahita bihagarara, ndetse n'abavuga ko bari bageze ku cyiciro cya nyuma mbere yo kugenda.
Umusaza Gatanazi Cyubahiro yari ageze igihe cyo kugenda akajyana w'umuryango we wose, ndetse yari yaragurishije ibyo atunze mu kwitegura kwimukira muri Amerika, inkuru y'uko bihagaze yari incamugongo kuri we, n'abe.
Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, rivuga ko ririmo kuganira n'ubutegetsi bushya muri Amerika mu gushaka igisubizo kuri icyo kibazo.
Claudine Uwamahoro yahunze intambara iwabo mu burasirazuba bwa DR Congo, amaze imyaka 15 aba mu nkambi ya Mahama mu burasirazuba bw'u Rwanda.
Mu mezi umunani ashize umugabo we yagiye gutuzwa muri Amerika muri iriya gahunda ya leta ya Washington, asiga Claudine n'abane bane.
Claudine avuga ko agerageza kuvugana n'umugabo we kenshi kuri telephone, ariko nabyo biba bitoroshye.
Ati: "Kubona umupapa avuye mu muryango akagenda wenyine abana bagasigara n'umugore ntabwo biba byoroshye.
"[Natwe] Twari tugeze ku kiciro cyo guterwa inshinge tugategereza kugenda ubwo rero biba ngombwa ko Amerika bavuga ko nta mpunzi izongera kugenda.
"Abana hari igihe mbabwira ngo bavugishe papa wabo bakananga, bavuga bati 'turamuvugisha se tuzi ari hehe?'"

Mu kwezi kwa Mutarama (1) uyu mwaka bamwe muri izi mpunzi z'Abanyekongo bagarukiye ku kibuga cy'indege i Kanombe ubwo bari bagiye muri Amerika, babwirwa leta yaho yahagaritse gahunda yo kubatuza.
Gatanazi Cyubahiro w'imyaka 70 yari agiye kujyana n'abana be muri iki gihugu yari yizeye ko bo bazahabonera ejo hazaza heza, ariko kutagenda byamugizeho ingaruka zikomeye, nk'uko abivuga.
Yambwiye ati: "Aka gakoti nambaye ni ko nari nateguye nzagenda nambaye."
Yongeraho ati: "Byangizeho ingaruka nyinshi, icya mbere ni ubukene, iyo umaze kugurisha ibintu byo mu rugo uzi ko ugiye ntacyo usigarana."
"Iya kabiri uba uri aho utazi uruhande urimo, ntuzi ko uzagenda cyangwa utazagenda, urabona iyo umuntu yapanze kwimuka hanyuma yagera mu nzira bikanga, urumva gusubira aho yavuye…
Icyari gishishikaje Gatanazi ku kujya muri Amerika ni icyizere abonayo ku bana be. Ati: "Ntabwo ngishoboye gukora, ariko mfite abana b'abasore n'abakobwa bakagomye kugerayo bagakora bakibeshaho bakiteza imbere bakabona ejo habo hazaza."

Iyi gahunda yo gutuza muri Amerika bamwe mu mpunzi yakorwaga na leta ya Amerika ifatanyije n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR.
Umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda Tim Shoffner yahisemo kudusubiza mu nyandiko, ntiyashatse kugira byinshi abwira BBC kuri iki kibazo igisubizo cye kigira kiti:
"UNHCR yiteguye gukomeza gukorana n'ubuyobozi bushya bwa Amerika kugira ngo ibone ibisubizo by'impunzi zikeneye umutekano, harimo no kuzituza muri icyo gihugu.
"Muri rusange, ni ngombwa kumenya ko impunzi ziri muri gahunda yo kwimukira muri Amerika zitegereza igihe kirekire ngo zongere guhura nk'umuryango cyangwa kujyanwa kuba ahandi".
UNHCR ivuga ko mu Rwanda ubu habarurwa impunzi z'Abanyecongo zirenga gato 83,000. Imibare nyayo y'abamaze kujya gutuzwa muri Amerika bavuye mu Rwanda ntabwo izwi.
Imibare ya leta ya Amerika ivuga ko kuva mu 1975 imaze kwakira no gutuza abari impunzi bagera kuri miliyoni 3.6. Ivuga kandi ko mu 2023 yakiriye impunzi 60,000 naho mu 2024 yakiriye abarenga 70,000.
Ivuga kandi ko hagati ya 2011 na 2023 impunzi zigera ku 98,000 z'Abanyecongo zatujwe muri Amerika, abo baza ku mwanya wa kabiri mu bwinshi nyuma y'abavuye muri Myanmar barenga 117,000, abavuye muri Iraq baza ku mwanya wa gatatu.













